Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko bari mu gihirahiro kuko badaheruka kubona ibendera ry’Igihugu ku Biro by’aka Kagari kimwe no ku ishami rya RAB riri muri aka gace, bakibaza niba ryaribwe cyangwa hari ikindi kibazo cyabaye.
Bamwe muri aba baturage babwiye RADIOTV10 ko bari basanzwe babona ibendera ry’Igihugu ku Biro by’Akagari ndetse no ku ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ariko bakaba badaheruka kuyaca iryera.
Nyamara ngo kuba habaga ibendera, hari ubutumwa byatangaga, ku buryo uwaba warafashe icyemezo cyo kuryururutsa yagombye kuba yarabibamenyesheje.
Umwe yagize ati “Nk’ubu umuntu yamanukaga hariya abona idarapo riri hariya, agahita abona ko ari nk’Akagari cyangwa hakorerwa umurimo wa Leta, ariko uburyo baryururukije ntituzi uburyo ryagiye.”
Undi muturage usanzwe akorera hafi y’ibi Biro by’Akagari, avuga ko ibendera ari ikirango gikomeye cy’Igihugu kandi abaturage bakaba banagifiteho ijambo ku buryo batari gufata icyemezo cyo kuryururutsa batabimenyeshejwe.
Ati “Ryarahahoze ariko ntibigeze banataka ko ryibwe, ubwo niba barayabitse ntiwamenya […] ubundi umuturage iyo abonye ibendera rimanitse aba azi ko ntakibazo na kimwe kiri mu Murenge cyangwa kiri mu Gihugu.”
Mugenzi we akomeza agira ati “Iyo ubonye idarapo ry’Igihugu urimo, uravuga uti ‘ndi Umunyarwanda’ idarapo ni irinyarwanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rango B, Niyonsenga Marie Louise ahumuriza aba baturage ko iri bendera ritibwe ndetse ko ntakindi kibazo cyabayeho.
Ati “Iryo twari dufite ryarakuze kubera wa muyaga ejobundi watambutseho akagozi karyo karacika ariko twari twasabye irindi, turajya kurifata ku Murenge bambwiye ko ryaje.”
Hakunze kumvikana ubujura bukorerwa amabendera mu bice bitandukanye, rimwe na rimwe ababukora bakaba baba bafite imigambi itari myiza.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10