Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Basigaye bajya ku Kagari basenga ngo ntibasange hafunze

radiotv10by radiotv10
12/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Huye: Baribaza irengero ry’ibendera ryabaga ku Kagari badaheruka guca iryera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, baravuga ko kujya ku biro by’Utugari bagasanga dufunguye bisigaye ari amahirwe, bityo ko serivisi zitangirwa ku Tugari ziri kubona umugabo zigasiba undi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yiboneye ibi bivugwa n’abaturage ubwo yajyaga ku Biro by’Akagari ka Rango B ko mu Murenge wa Tumba.

Ku isa isaaha ya saa tanu z’amanywa, yasanze ibiro by’aka Kagari bifunze, icyakora hariho agapapuro kavuga ko ubuyobozi bwagiye gukorera mu Mudugudu wa Urugwiro, gusa nta tariki yagaragazaga igihe ibi byabereye.

Abaturage yasanze ku biro by’aka Kagari, bamubwiye ko aka gapapuro kamaze igihe ku biro by’aka Kagari ku buryo bamaze igihe basiragira bashaka serivisi ariko bagataha amaramasa.

Umwe yagize ati “Hari benshi baza bashaka serivisi hano ku Kagari bagasanga harafunze. Njye akenshi mba nicaye hano, bakaza bakambaza bati ‘ese abayobozi ba hano bakoze?’.”

Aba baturage bavuga ko uretse kutabona serivisi baba bashaka ariko baba banataye umwanya muni biriwe bategereje ndetse n’imvune z’urugendo baba bakoze.

Undi ati “Aba ahombye ya serivisi kuko cya cyifuzo yari azaniye wa muyobozi agisubizayo kandi akagenda atishimye kuko aba atabonye umwakira.”

Bavuga ko bahora bumva ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage ariko ko imyitwarire y’abayobora utu Tugari babona ihabanye n’iri hame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Kabalisa Arsene avuga ko nubwo abakozi b’Akagari ari bacye ariko ko badakwiye kubura bombi kandi ko n’iyo byaba, bakwiye kujya babimenyesha abo bayobora.

Ati “Bishobora kubaho bitewe n’igikorwa cyateguwe, ku Kagari haba hari abakozi babiri, ariko umwe aramutse yagiye kuri terrain, undi yasigara ku biro agaha serivisi abaturage.”

Uyu muyobozi avuga ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti bityo abaturage ntibakomeze kubura serivisi bifuza.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wasuye Intara y’Amajyepfo mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwirinda ibintu byose byatuma batabonera umwanya abaturage kuko ari bo babereyeho.

Umukuru w’u Rwanda kandi yasabye abayobozi ko bakwiye kugabanya inama bakunze kugira, bakumva ko umwanya munini ari uw’abaturage.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Abuba says:
    3 years ago

    Jye snemeranya niyinkuru ikigaragara uyu munyamakuru afite icyo ashaka kuruyu Muyobozi ejo bundi yanditse inkuru ko akagali katagira idarapo none asubiyeyo kuvuga. Abahakorera badahari inkuru ebyiri zikurikiranya nkaziriya zifite ikibuihishe inyuma

    Reply
  2. Justine says:
    3 years ago

    Ahaaaa ubundise byaba byo akagari kamwe gahise kaba Huye yose. Ibi ni amatiku. Niba afite icyo bapfa yacisha muzindi nzira

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 4 =

Previous Post

Ibyo Abaminisitiri bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda atari mu magambo gusa- Perezida Kagame

Next Post

Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana be batatu

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana be batatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.