Abakoraga akazi k’isuku mu Kigo Nderabuzima cya Maraba mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko bambuwe amafaranga y’amezi atandatu, ndetse banishyuza uwabahaye akazi, akababwira ko na we yambuwe n’iri Vuriro, bakavuga ko iki gisubizo kitabanyura.
Aba baturage bavuga ko bahawe akazi na rwiyemezamirimo witwa Nkurunziza Jean Bosco wari ufitanye amasezerano yo gukora amasuku mu Kigo Nderabuzima cya Maraba.
Mukagakuba Anonciatha uvuga ko yambuwe ibihumbi 120 Frw y’amezi atandatu, avuga ko byamugizeho ingaruka, kuko yakoraga aka kazi yizeye ko bizamufasha gutunga urugo rwe.
Ati “Ubu abana ndera babuze ibyo kurya kandi narakoze nizeraga guhembwa.”
Mugenzi we Ibyishaka Hyancinthe yagize ati “Amafaranga badufitiye ni menshi. Twagrageje kubaza rwiyemezamirimo wadukoresheje atubwira ko impamvu tutishyurwa, na we Ikigo Nderabuzima cyamwambuye.’’
Aba baturage bavuga ko iki gisubizo batacyumva, kuko uyu rwiyemezamirimo adakwiye kubambura amafaranga bakoreye yitwaje ko na we yambuwe n’ikigo Nderabuzima, kuko ari we bakoreye batakoreye iri vuriro.
Uyu Nkurunziza Jean Bosco uhagaragriye Kompanyi yitwa Sebasoni Op General Ltd wakoreshaga aba bakozi, avuga ko iki Kigo Nderabuzima kitaramwishyura, ariko ko nikimwishyura na we azishyura aba baturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Jean Baptiste Karangwa avuga ko ikikibazo kizwi akavuga n’ikiri gukorwa ngo aba baturage bishyurwe
Ati “Kwishyriza abo baturage twarabitangiye.R wiyemezamirimo yatubwiye ko impamvu atishyuye abaturage ari uko na we atishyuwe uko bigomba. Twemeranyijwe ko agiye kwishyurwa na we akishyura abakozi.”
Ibibazo nk’ibi bya rwiyemezamirimo bambura abo bakoresheje, byakunze kujya byumvikana, ariko abasesenguzi bagatanga inama ko baba bakwiye kwishyura abo bakoresheje, ubundi bagasigara bahanganye n’ibigo cyangwa inzego zabahaye akazi, aho kugira ngo abaturage babirenganiremo.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10