Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Ubuyobozi busa nk’ubwatunguwe n’ibyinubirwa n’abaturage aribo babyisabiye

radiotv10by radiotv10
26/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Ubuyobozi busa nk’ubwatunguwe n’ibyinubirwa n’abaturage aribo babyisabiye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bavuga ko bari kwibaza uko bagiye kubaho, kuko ubutaka bwabo bwari bubatunze buri gucibwamo imihanda, mu gihe ubuyobozi buvuga ko biri gukorwa mu nyungu z’abaturage kandi ko ari bo babyisabiye.

Aba baturage baganiriye na RADIOTV10 batuye i Cyarwa na Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hari guhangwa imihanda mishya, bavuga ko ntawanga iterambere, cyane ko bazi ko guca imihanda mu mirima yabo, iherereye ahagenewe guturwa, bizaha agaciro iyo mirima kuko izagurwa n’abashaka ibibanza.

Gusa ngo ikibazo ni uko hari abari gusigarana agasambu gato, cyangwa bagasigarira aho ndetse ngo hari n’abaguze ibibanza bigacamo imihanda hagati bagasigara bitacyujuje ingero zubakwamo, cyane cyane abafite ubutaka ahahurira imihanda ibiri bibaza uko baza kubaho.

Umwe ati “Nari mfite akarima ariko ncungiraho konyine, baraje bacamo umuhanda kose karashira, icyifuzo ni uko baduha ingurane y’ubutaka bwacu.”

Undi ati “Nkye aka karima ni ko kari kantunz,e none ubu ntaho nsigaranye. Icyifuzo ni uko bampa ingurane nubwo bampa udufaranga na ducye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko guca imihanda babikoze mu nyungu z’abahatuye, kugira ngo habashe gukoreshwa icyo hagenewe.

Agira ati “Ni mu nyungu zabo, kandi ni na bo babisabye kugira ngo hariya hantu babashe kuhabyaza umusaruro. Barabizi ko abasabaga ibyangombwa byo kubaka batabihabwaga kuko imihanda itari yagacibwa. Biriya biri gukorwa dushingiye ku cyifuzo cy’abaturage.”

Ange Sebutege avuga kandi ko guca imihanda muri aya masambu y’abaturage biri gukorwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera, kandi ngo n’umuturage wahura n’ingorane yakwegera ubuyobozi bukakimukemurira.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 19 =

Previous Post

Ahishuye agahinda amaranye imyaka 8 katewe n’ibyago byakurikiwe n’isezerano ry’ubuyobozi ryabaye mperazayo

Next Post

Perezida w’u Burundi bwa mbere yahishuye icyihishe inyuma y’ibyakwirakwijwe bya ‘Coup d’Etat’

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’u Burundi bwa mbere yahishuye icyihishe inyuma y’ibyakwirakwijwe bya ‘Coup d’Etat’

Perezida w’u Burundi bwa mbere yahishuye icyihishe inyuma y’ibyakwirakwijwe bya 'Coup d’Etat'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.