Wednesday, September 11, 2024

Ahishuye agahinda amaranye imyaka 8 katewe n’ibyago byakurikiwe n’isezerano ry’ubuyobozi ryabaye mperazayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, uvuga ko amaze imyaka umunani apfushije inka yari yarahawe muri Girinka Munyarwanda, avuga ko yari yizejwe kuzashumbushwa, none amaso yaheze mu kirere.

Mukabakina Cecile wo mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Karama, avuga ko ubwo Inka ye yapfaga, yabazwe n’ubuyobozi, ariko n’amafaranga yayivuyemo, atazi irengero ryayo.

Ati “Yarapfuye veterinaire arayibagisha, amafaranga ntibayampa, bananyemerera kunshumbusha, ariko imyaka ibaye umunani bahora bansezeranya kunshumbusha ariko narategereje ndaheba.”

Uyu mubyeyi asaba ko yashumbushwa kuko amaze kurambirwa guhora abwirwa  n’ubuyobozi buri munsi ko azashumbushwa inka ntayihabwe .

Ati “Icyifuzo ni uko bampa inka yanjye bakanshumbusha cyangwa bakampa udufaranga twavuye mu nka yanjye yapfuye nkanaguramo akandi gatungo.”

Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko kuba uyu mukecuru atarashumbusha inka ari ikibazo gikomeye kuko ntabushobozi yabona bwo kuba yakwigurira indi.

Umwe ati “Rwose yakabaye abona inka ye agashumbushwa akabasha kwikenura.”

Umuyozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Cyanika, Nsengiyumva Donath avuga ko ikibazo cya Mukabakina Cecille akizi, ariko ko cyatewe n’umubare munini w’abari bakeneye guhabwa inka.

Ati “Abakeneye inka bari benshi ntiyagerwaho, turamwizeza ko umwaka utaka azashyirwa ku rutonde.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist