Huye: Ubuyobozi busa nk’ubwatunguwe n’ibyinubirwa n’abaturage aribo babyisabiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bavuga ko bari kwibaza uko bagiye kubaho, kuko ubutaka bwabo bwari bubatunze buri gucibwamo imihanda, mu gihe ubuyobozi buvuga ko biri gukorwa mu nyungu z’abaturage kandi ko ari bo babyisabiye.

Aba baturage baganiriye na RADIOTV10 batuye i Cyarwa na Cyimana mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hari guhangwa imihanda mishya, bavuga ko ntawanga iterambere, cyane ko bazi ko guca imihanda mu mirima yabo, iherereye ahagenewe guturwa, bizaha agaciro iyo mirima kuko izagurwa n’abashaka ibibanza.

Izindi Nkuru

Gusa ngo ikibazo ni uko hari abari gusigarana agasambu gato, cyangwa bagasigarira aho ndetse ngo hari n’abaguze ibibanza bigacamo imihanda hagati bagasigara bitacyujuje ingero zubakwamo, cyane cyane abafite ubutaka ahahurira imihanda ibiri bibaza uko baza kubaho.

Umwe ati “Nari mfite akarima ariko ncungiraho konyine, baraje bacamo umuhanda kose karashira, icyifuzo ni uko baduha ingurane y’ubutaka bwacu.”

Undi ati “Nkye aka karima ni ko kari kantunz,e none ubu ntaho nsigaranye. Icyifuzo ni uko bampa ingurane nubwo bampa udufaranga na ducye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko guca imihanda babikoze mu nyungu z’abahatuye, kugira ngo habashe gukoreshwa icyo hagenewe.

Agira ati “Ni mu nyungu zabo, kandi ni na bo babisabye kugira ngo hariya hantu babashe kuhabyaza umusaruro. Barabizi ko abasabaga ibyangombwa byo kubaka batabihabwaga kuko imihanda itari yagacibwa. Biriya biri gukorwa dushingiye ku cyifuzo cy’abaturage.”

Ange Sebutege avuga kandi ko guca imihanda muri aya masambu y’abaturage biri gukorwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera, kandi ngo n’umuturage wahura n’ingorane yakwegera ubuyobozi bukakimukemurira.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru