Ibitazwi ku cyiciro cy’amarushanwa APR na Rayon ziri gukomanga ku muryango n’inyungu byatanga (Isesengura)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakipe abiri yo mu Rwanda ari yo APR FC na Rayon Sports ageze ku muryango winjira mu matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup. Tumenye inyungu z’aya makipe aramutse yinjiye muri aya matsinda ndetse no kuri ruhago y’u Rwanda no ku Gihugu.

Aya makipe yo mu Rwanda aracyafite amahirwe yo kuba yakwinjira mu matsinda y’aya marushanwa arimo, dore ko yombi yanganyije imikino ibanziriza izaca urubanza.

Izindi Nkuru

Kwinjira muri aya matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, hari inyungu zikomeye zaba kuri aya makipe.

 

1. Amafaranga

Ikipe igeze mu matsinda ya CAF Champions League, igenerwa 700,000$ (arenga miliyoni 700 Frw), mu gihe igeze mu matsinda ya CAF Confederations Cup, yo ihabwa 400 000$ (arenga miliyoni 400 Frw).

Ni amafaranga menshi ashobora gufasha ikipe zo mu Rwanda haba mu guhemba ndetse no gutunga ikipe, ku buryo yanazifasha kwitwara neza muri shampiyona.

 

2.Gutanga akazi ku banyagihugu

Iyo ikipe igiye mu matsinda muri aya marushanwa, iba izahura n’amakipe 3 atandukanye, aba agomba kuza mu Rwanda kandi agacumbika mu mahoteri yo mu Rwanda.

Ikindi kandi aya makipe, aba agomba gukora ingendo, agakenera imodoka ziyafasha, ndetse n’ibindi bikorwa byose azakenera kimwe n’ibindi bicuruzwa, ku buryo havuka akazi gashya ku banyagihugu.

 

3.Kwiyongera k’amapike asohokera u Rwanda

Ikipe zo muri Tanzania haba Simba na Yanga nyuma yo kujya mu matsinda icyarimwe byatumye amanota yiyongera muri CAF, bizamura amakipe asohokera Tanzania.

No mu Rwanda APR na Rayon Sports ziramutse zigeze mu matsinda byazamura amakipe ahagararira u Rwanda akava kuri abiri (2) akaba ane (4).

Ni inyungu zikomeye ku Rwanda kuba Rayon Sports yasezerera Al Hilal Benghazi ndetse n’ikipe ya APR FC igasezerera Pyramids kugira ngo zigere muri ayo matsinda, ndetse n’umupira w’u Rwanda ugatangira kungukira muri izi nyungu twagarutseho.

APR iherutse kunganya na Pyramids FC yo mu Misiti
Rayon na yo yanganyije na Al Hilal Benghazi

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru