Ukraine yigambye igishobora gukora mu jisho u Burusiya cyerekeye umukomando wabwo ukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukraine yemeje urupfu rw’umuyobozi w’itsinda ry’ingabo zidasanzwe z’u Burusiya zirwanira mu mazi mu nyanja ya Black Sea rizwi nka Black Sea Fleet, Admiral Viktor Sokolov.

Byemejwe n’umutwe w’Ingabo zadasanzwe muri Ukraine kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, ko Viktor Sokolov yivuganywe n’igitero cya Ukraine ku wa Gatanu, cyo mu gace ka Sevastopol ko muri Crimea.

Izindi Nkuru

Itangazo ry’igisirikare cya Ukraine, rigira riti “Nyuma y’igitero giturutse ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Burusiya za Black Sea Fleet, abasirikare 34 bivuganywe, barimo na komando wa Black Sea Fleet.”

Itangazo ry’igisirikare cya Ukraine kandi rivuga ko abandi basirikare barenga 100 b’u Burusiya bakomerekeye muri iki gitero.

Ubusanzwe icyicaro gikuru cya Black Sea Fleet, giherereye muri uyu mujyi wa Sevastopol, ukaba umwe mu mijyi minini y’ikirwa cya Crimea cyamaze komekwa ku Burusiya.

Nubwo Ukraine yatangaje aya makuru, u Burusiya bwo buvuga ko umusirikare umwe ari we wabuze nyuma y’iki gitero cyo mu mujyi wa Sevastopol.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru