Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Urujijo ruracyari rwose ku baturiye ishyamba rya Kaminuza kubera ibyo bakorerwa n’inyamaswa ziribamo

radiotv10by radiotv10
08/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Urujijo ruracyari rwose ku baturiye ishyamba rya Kaminuza kubera ibyo bakorerwa n’inyamaswa ziribamo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturiye ishyamba rinini rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, rizwi nka Arboretum, bavuga ko bakomeje konerwa n’inyamaswa ziribamo, zikabasiga mu bihombo bikomeye, ku buryo bibaza igihe bizarangirira bikabayobera kuko bimaze igihe kinini.

Izi nyamaswa zirimo Inkende, Ingeragere ziba muri iri shyamba, zakunze kuvugwaho konera abarituriye, ku buryo bahinga ntihagire usarura.

Bavuga ko birirwa barinze imyaka yabo, ariko bakagera aho bakarambirwa bagataha, bamara kuhava inyamaswa zigahita zirara mu myaka yabo zikayona.

Umwe ati “Ziraza zikarisha zigahera ku murongo, imigozi zikamaraho, umwumbati ziracimbura, ibishyimbo zirashogora. Twabuze uko tubigenza, niba wiriwe uzicunze mu gitondo urarambirwa ugataha zikaba zijyiyemo.”

Akomeza agira ati “Bibaye byiza ababishinzwe bazikura hano, bakazijyana mu zindi Parike, kubera ko zangiriza abaturage benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko hari kurebwa icyakorwa kuri iki kibazo, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDC), gusa mu gihe nta kirakorwa, agira inama abahinzi ko bajya bahinga ibihingwa bitononwa n’izo nyamaswa.

Yagize ati “Inama twagiye tugira abaturage ni uguhinga ibihingwa bidashobora kubangamirana n’urusobe rw’ibinyabuzima, kandi twagiye tubahuza n’abantu bashinzwe ibinyabuzima, natwe turacyashaka icyakorwa ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Iterambere.”

Izi nyamaswa ziba mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye
Ziba zitegereje ko abantu bava mu nzira zigahita zirara mu myaka

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nineteen =

Previous Post

Perezida Kagame yongeye gucyebura urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda

Next Post

UEFA Champions League: PSG byanze ibererecyera Borussia Dortmund yo mu Budage

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UEFA Champions League: PSG byanze ibererecyera Borussia Dortmund yo mu Budage

UEFA Champions League: PSG byanze ibererecyera Borussia Dortmund yo mu Budage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.