Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

I Nairobi bikomeje kudogera: Abigaragambya bakamejeje mu isura nshya batwika ibikorwa

radiotv10by radiotv10
03/07/2024
in AMAHANGA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Abiganjemo urubyiruko bamaze igihe mu myigaragambyo muri Kenya, bakajije umurego, aho bakomeje gutwika ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Nairobi, banangiza ibindi birimo inyubako n’imodoka.

Ni imyigaragambyo yazamuwe n’urubyiruko nyuma y’uko Guverinoma y’iki Gihugu yashakaga kuzamura imisoro, ariko Perezida wa Kenya, William Ruto akaza guhagarika umushinga wari kuzamura imisoro.

Nubwo Ruto yahagaritse umushinga w’iryo tegeko, ntibabujije abigaragambya gukaza umurego, ndetse kuri uyu wa Gatatu, bongeye kuramukira mu mihanda inyuranye i Nairobi.

Abigaragambya barimo gutwikira amapine mu muhanda, bagatambikamo amabuye, abandi bakayatera inzego z’umutekano ari na ko na zo zifatamo bamwe zikajya kubafunga.

Inzego z’umutekano nka Polisi n’igisirikare bahinduye umuvuno, aho abo muri izi nzego baza bambaye gisivile bakinjira mu bigaragambya bagahita babafata bakabafunga bagize ngo ni bagenzi babo.
Ni mu gihe amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, avuga ko kuva hadutse imyigaragambyo, abantu 39 ari bo bamaze kuyipfiramo, mu gihe amagana n’amagana bamaze gutabwa muri yombi.
Uko iminsi ishira ni na ko imyigaragambyo ikomeza gukaza umurego, ariko ari na ko polisi ikomeza kubitambika. Abigaragambya biganjemo urubyiruko bamaze gukwirakwira no mu yindi mijyi nka Mombasa, n’ahandi, bavuga ko bazakomeza guteza akavuyo kugeza Perezida Ruto arekuye ubutegetsi.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

DRC: Iyicwa ry’abakora mu bikorwa by’ubutabazi babiri ryatumye M23 igenera amahanga ubutumwa

Next Post

APR yamenye amakipe bizacakirana muri CECAFA Kagame Cup

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

by radiotv10
13/09/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo...

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR yamenye amakipe bizacakirana muri CECAFA Kagame Cup

APR yamenye amakipe bizacakirana muri CECAFA Kagame Cup

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.