Abiganjemo urubyiruko bamaze igihe mu myigaragambyo muri Kenya, bakajije umurego, aho bakomeje gutwika ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Nairobi, banangiza ibindi birimo inyubako n’imodoka.
Ni imyigaragambyo yazamuwe n’urubyiruko nyuma y’uko Guverinoma y’iki Gihugu yashakaga kuzamura imisoro, ariko Perezida wa Kenya, William Ruto akaza guhagarika umushinga wari kuzamura imisoro.
Nubwo Ruto yahagaritse umushinga w’iryo tegeko, ntibabujije abigaragambya gukaza umurego, ndetse kuri uyu wa Gatatu, bongeye kuramukira mu mihanda inyuranye i Nairobi.
Abigaragambya barimo gutwikira amapine mu muhanda, bagatambikamo amabuye, abandi bakayatera inzego z’umutekano ari na ko na zo zifatamo bamwe zikajya kubafunga.
Inzego z’umutekano nka Polisi n’igisirikare bahinduye umuvuno, aho abo muri izi nzego baza bambaye gisivile bakinjira mu bigaragambya bagahita babafata bakabafunga bagize ngo ni bagenzi babo.
Ni mu gihe amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, avuga ko kuva hadutse imyigaragambyo, abantu 39 ari bo bamaze kuyipfiramo, mu gihe amagana n’amagana bamaze gutabwa muri yombi.
Uko iminsi ishira ni na ko imyigaragambyo ikomeza gukaza umurego, ariko ari na ko polisi ikomeza kubitambika. Abigaragambya biganjemo urubyiruko bamaze gukwirakwira no mu yindi mijyi nka Mombasa, n’ahandi, bavuga ko bazakomeza guteza akavuyo kugeza Perezida Ruto arekuye ubutegetsi.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10