Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibibazo byabaye uruhurirane buririra kuri Mubazi- Mukuralinda yavuze ku myigaragambyo y’Abamotari

radiotv10by radiotv10
14/01/2022
in MU RWANDA
0
Ibibazo byabaye uruhurirane buririra kuri Mubazi- Mukuralinda yavuze ku myigaragambyo y’Abamotari
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bakoze imyigaragambyo basaba gukemurirwa ibibazo bafite birimo ikoreshwa rya mubazi, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga Mubazi ubwayo atari ikibazo ahubwo ko bayuririyeho kubera ibindi bibazo binyuranye bafite.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari) mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora imyigaragambyo yabereye mu bice binyuranye byo muri uyu Mujyi.

Aba bamotari basabaga gukemurirwa ibibazo binyuranye bakomeje guhura na byo mu kazi kabo birimo ibya Mubazi ikomeje kubagusha mu bihombo.

Ibi byatumye inzego zinyuranye zirimo urw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), Polisi y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye amakoperative y’abamotari, bakorana inama ngo bige kuri iki kibazo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda atangaza ko ibi biganiro byagaragarijwemo ibibazo bifitwe n’abamotari kandi ko basanze ari byinshi aho kuba icya mubazi gusa.

Ati “Ni ibibazo byabaye uruhurirane noneho bituma hajemo icya mubazi kuko muri iyi minsi bayishyizemo ingufu barayigenzura.”

Mukuralinda uvuga ko muri iyi nama hagaragajwe ko abamotari bafite ibibazo by’Ubwishingizi bwatumbagijwe, avuga ko Mubazi bayuririyeho bagakora iriya myigaragambyo ariko ubwayo atari cyo kibazo cyonyine.

 

Kugenzura ko umumotari akoresha mubazi byabaye bihagaritswe

Mukuralinda avuga ko muri iyi minsi Abamotari bari bamaze iminsi bakoresha mubazi hari abafatwaga batazikoresha bakabihanirwa kimwe n’abatari bazifite bafatirwaga ibihano.

Avuga ko muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro ko ivuga ko “kugenzura mubazi biraba bisubitswe kugira hitabweho icyo kibazo cy’abamotari bari mu muhanda badafite ibyangombwa. Kuzikoresha nibisubukurwa, amande bacibwa yagabanutse ava ku bihumbi 25 ashyirwa ku bihumbi 10.”

Mukuralinda uvuga ko gukuraho ikoreshwa rya mubazi byo bidashoboka, avuga ko iyi myanzuro igomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + fourteen =

Previous Post

Rubavu: Yibwe Inka inshuro ebyiri zombi ayisanga mu z’Abasirikare babiri bakomeye

Next Post

Nyamagabe: Umupadiri umaze amezi 5 abuhawe yasezeye

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Umupadiri umaze amezi 5 abuhawe yasezeye

Nyamagabe: Umupadiri umaze amezi 5 abuhawe yasezeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.