Ibibazo byabaye uruhurirane buririra kuri Mubazi- Mukuralinda yavuze ku myigaragambyo y’Abamotari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bakoze imyigaragambyo basaba gukemurirwa ibibazo bafite birimo ikoreshwa rya mubazi, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga Mubazi ubwayo atari ikibazo ahubwo ko bayuririyeho kubera ibindi bibazo binyuranye bafite.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari) mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora imyigaragambyo yabereye mu bice binyuranye byo muri uyu Mujyi.

Izindi Nkuru

Aba bamotari basabaga gukemurirwa ibibazo binyuranye bakomeje guhura na byo mu kazi kabo birimo ibya Mubazi ikomeje kubagusha mu bihombo.

Ibi byatumye inzego zinyuranye zirimo urw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), Polisi y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye amakoperative y’abamotari, bakorana inama ngo bige kuri iki kibazo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda atangaza ko ibi biganiro byagaragarijwemo ibibazo bifitwe n’abamotari kandi ko basanze ari byinshi aho kuba icya mubazi gusa.

Ati “Ni ibibazo byabaye uruhurirane noneho bituma hajemo icya mubazi kuko muri iyi minsi bayishyizemo ingufu barayigenzura.”

Mukuralinda uvuga ko muri iyi nama hagaragajwe ko abamotari bafite ibibazo by’Ubwishingizi bwatumbagijwe, avuga ko Mubazi bayuririyeho bagakora iriya myigaragambyo ariko ubwayo atari cyo kibazo cyonyine.

 

Kugenzura ko umumotari akoresha mubazi byabaye bihagaritswe

Mukuralinda avuga ko muri iyi minsi Abamotari bari bamaze iminsi bakoresha mubazi hari abafatwaga batazikoresha bakabihanirwa kimwe n’abatari bazifite bafatirwaga ibihano.

Avuga ko muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro ko ivuga ko “kugenzura mubazi biraba bisubitswe kugira hitabweho icyo kibazo cy’abamotari bari mu muhanda badafite ibyangombwa. Kuzikoresha nibisubukurwa, amande bacibwa yagabanutse ava ku bihumbi 25 ashyirwa ku bihumbi 10.”

Mukuralinda uvuga ko gukuraho ikoreshwa rya mubazi byo bidashoboka, avuga ko iyi myanzuro igomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru