Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibibazo by’ingenzi bikomeye umuntu akwiye kwicara akibaza akiri muzima

radiotv10by radiotv10
17/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UDUSHYA
0
Ibibazo by’ingenzi bikomeye umuntu akwiye kwicara akibaza akiri muzima
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanga mu mitekerereze ya muntu, bavuga ko umuntu nibura agira amahitamo ibihumbi 35 ku munsi, byose bigakorerwa mu bwonko mu kanya nk’ako guhumbya, aho umuntu abanza kwiganiriza, akihata ibibazo, ubundi bikarangira ageze ku mwanzuro, ariko hakaba ibibazo umuntu muzima akwiye kwibaza mbere y’uko ava mu mubiri.

Buri muntu agira umwanya wo kwiganiriza ku munsi, ndetse abahanga mu itumanaho n’indimi, bavuga ko ibyo umuntu avuga byose aba yabanje kubyiganirizaho mu bwonko, ari na byo bituma umuntu atanga igitekerezo bamwe bakumva gifite ireme, mu gihe abandi batanga ibiterezo bidafututse.

Byose biba byahereye mu kwiganiriza mu bwonko bwa muntu, ku buryo iyo umuntu ari wenyine agira umwanya uhagije wo kugira ibibazo yibaza, rimwe na rimwe bikaza birenze imyumvire ye, bigatuma ibitekerezo bye bitarenga umutaru.

Abahanga bavuga ko hari ibibazo bitatu umuntu muzima ufite imitekerereze mizima, kandi udafite uburwayi runaka yaba ubw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe, akwiye kwibaza mu buzima bwe. Dore ibyo bibazo:

Kuki ndiho?

Umuntu wese ku Isi yibaza cyangwa se yibazaga iki kibazo ati “kuki ndiho” kandi koko ku batemera science ntibanemere Imana, bibaza ukuntu umuntu, inyamaswa, ndetse n’ibindi biremwa byose byabayeho.

Iyo umuntu yuririye kuri iki kibazo, hari ibindi byinshi bizamuka mu bitekerezo bye, nk’inkomoko ye, ababyeyi be, bo bakomotse kuri nde, abo bakomotseho se bo bakomotse kuri nde, ugakomezaaa kugeza igihe iherezo ry’iki kibazo riburiye mu biterezo bya muntu.

Nanone kandi nubwo hari abavuga ko umuntu yaremwe n’Imana, abandi bakavuga ko habayeho ibishingiye kuri science hakabaho iturika ry’akantu gato, kavuyemo ibiri ku isi byose, ariko benshi mu bafashe umwanya wo kwibaza iki kibazo, bibaza uko umuntu wa mbere yabayeho, aho we yaje aturuka, uko yaje kororoka, kugera aho bibereye benshi amayobera.

Ibi kandi iyo umuntu afashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho, bimufasha kumva ko yaje mu Isi kugira ngo agire icyo ayikoraho, bityo bigatera umuntu umwete wo kuzuza no gutunganya inshingano zose yaba afite.

 

Kuki umuntu atabaho iteka?

Uko umuntu yatinda ku Isi uko ari ko kose, n’ubundi birangira apfuye. Hari abitaba Imana bazize urw’ikirago (uburwayi), abandi bagakora impanuka, cyangwa bakazira izindi mpamvu zinyuranye zihitana ubuzima bwa muntu.

Abahanga bavuga ko umuntu akwiye kujya yibaza impamvu nta muntu ubaho ubuziraherezo, bikaba byanafasha abantu kumva ko igihe kizagera bagatabaruka, bityo bagakoresha neza umwanya wabo mu gihe bagihumeka umwuka w’abazima.

Bavuga kandi ko umuntu wibajije kenshi ikibazo nk’iki, bimwongerera guca bugufi, akumva ko igihe kizagera ibyo umuntu yaba atunze byose, uko yaba yarabayeho kose, icyubahiro cyangwa igitinyiro yaba yaragize byose, bikarangira, kuko nta muntu n’umwe upfa ngo abijyane aho agiye, cyane ko nta n’urahagera ngo agaruke avuge uko hameze.

 

Ese abapfuye bajya he?

Abemeramana bo bemeza ko hapfa umubiri ariko roho yo ihoraho iteka, ndetse bakanabigaragariza mu mvugo zikoreshwa iyo umuntu yapfuye, aho bamwe bavuga ko ‘yavuye mu mubiri’, ‘yashizemo umwuka’, ‘yitabye Imana’,…

Kiliziya Gatulika yo inavuga ko Roho z’abapfuye hari ahantu ziba ziteraniye [muri Puligatori]. Hari n’abigira hirya y’ibi bakavuga ko hazabaho umuzuko w’abapfuye, ubundi bose bakagaruka ku Isi, bagacirwa imanza z’ibyo bakoze n’uko bitwaye mu gihe bari bakiri bazima.

Ni mu gihe hari n’abavuga ko iyo umuntu apfuye, ibye biba birangiriye aho, ndetse ko nta handi hantu ajya cyangwa ngo kimwe mu bice by’ibyari bimugize, bigire ahandi bijya nk’uko hari ababitekereza uko.

Iki kibazo na cyo ni kimwe mu bikwiye kujya byibazwa na muntu mu gihe akiri muzima, kuko gishobora kumwibutsa ko hari iherezo y’ubu buzima tubona, kandi ko ibizakurikiraho atabizi, bityo ko ibyo mu gihe azi akwiye kubigenderaho akagira uburyo abyitwaramo.

Abahanga bavuga ko uretse kuba ibi bibazo byafasha umuntu kugira uko yitwara mu muryango mugari, ariko bishobora no kwagura imitekerereze ye yanamuganisha kubaho atagize uwo abangamira.

Isimbi Noella AKIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + eleven =

Previous Post

Menya abakinnyi b’abanyamahanga binjiye mu makipe mashya mu Rwanda n’ayabibitseho

Next Post

Indwara yateye Isi impungenge nyuma y’uko igaragaye i Burayi hari Ibihugu byashyizeho ingamba zikomeye

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara yateye Isi impungenge nyuma y’uko igaragaye i Burayi hari Ibihugu byashyizeho ingamba zikomeye

Indwara yateye Isi impungenge nyuma y’uko igaragaye i Burayi hari Ibihugu byashyizeho ingamba zikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.