RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho Lisansi yagabanutseho amafaranga 29 Frw kuri Litiro imwe, mu gihe Mazutu yagabanutseho 20 Frw kuri Litiro.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibi biciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022.
Igiciro cya Lisansi mu Mujyi wa Kigali ntikigomba kurenza 1 580 Frw kuri Litilo imwe mu gihe icya Mazutu kitagomba kurenza 1 587 Frw kuri Litiro imwe.
Ibi biciro bishya bigomba gutangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Ukwakira 2022, bije bikurikira ibyari byatangajwe muri Kanama 2022.
Ibiciro byaherukaga, Litiro ya Lisansi yaguraga 1 609 Frw ni ukuvuga ko ubu yagabanutseho 29 Frw mu gihe iya Peteroli yari yashyizwe ku 1 607 Frw, bivuze ko ubu yagabanutseho amafaranga 20 Frw.
RURA ivuga ko nkuko byakomeje gukorwa kuva muri 2021, nubundi Leta y’u Rwanda yongeye kwigomwa imisoro mu gushyiraho ibi biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli “kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo wa RURA, Eng. Deo Muvunyi, rikomeza rigira riti “Kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe imisoro kugira ngo igiciro cya Mazutu aho kwiyongeraho 50 Frw kuri Litiro, kigabanukeho amafaranga 20 Frw kuri Litiro.”
Rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ubwiyongere bw’igiciro cya Mazutu ku biciro by’ibindi bicuruzwa.
RADIOTV10