Hakomeje kumvikana abantu bari kurwara ibicurane ndetse bikabazahaza ku buryo hari abagira impungenge ko yaba ari COVID-19, gusa inzobere mu bijyanye n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero zivuga ko ari ibicurane bisanzwe, zikanagaragaza impamvu biri kuzahaza abo biri gufata.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Gatenga mu Karere ka Kicukiri mu Mujyi wa Kigali, ahasanga abantu benshi baje kwivuza ibicurane ubundi bidakunze gutuma abantu bajya kwivuza.
Umwe muri aba baturage yavuze ko imiterere y’ibi bicurane idasanzwe ku buryo bamwe bari kujya kwivuza bakeka ko ari icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “None se umuntu arakorora, akitsamura kandi inkorora gukira ntibyoroshye, umutwe ukakurya, ibintu byatuyobeye kandi si umwe si babiri ni hirya no hino.”
Undi na we avuga ko yacitse intege, agahinda umuriro nk’urwaye Malaria ku buryo bagize impungenge z’ubu burwayi.
Ati “Grippe nari nsanzwe nyirwara ariko ni ubwa mbere nyirwaye nkamera gutya, ahubwo njye birantunguye bambwiye ngo ni ibicurane bisanzwe ndwaye kuko numvaga na Malaria irimo none Malaria barayivuze.”
Aba baturage basaba ko inzego z’ubuzima zikwiye gukora ubucukumbuzi ko atari ikindi cyorezo cyaba cyaje.
Inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, Dr Batamuriza Kayitesi Mukara, avuga ko ubusanzwe hari virusi zigira ubukana kandi bigaterwa n’ibihe n’ikirere kiba kigezweho.
Ati “Muri saison (gihe) hari virusi zifite ubukana nubundi uzagira ibicurane bifite ubukana kuko biriho biraterwa na Virusi ifite ubukana.”
Avuga ko kandi iyo iyi virusi ifashe abantu ibazahaza bitewe n’ubudahangarwa bw’imibiri yabo.
Ati “Ushobora wowe kujya mu bitaro ariko mugenzi wawe we yayandura ntajyemo kubera ko iyo ingezemo, abasirikare b’umubiri wanjye bafite uburyo bakora bashobora kuyirwanya cyangwa bakayirwanya ku kigero runaka ku buryo nshobora kugira ibimenyetso bitanambuza kujya mu kazi ariko wowe wagira ibimenyetso bigatuma ushobora no kujya kuri Oxygene.”
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, buherutse kugira icyo buvuga kuri ibi bicurane bikomeje kuvugwa hirya no hino ubwo hari umuturage wabigarukagaho ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko ibi bicurane bisa nk’ibyabaye icyorezo.
Buri gihe hagati y’ukwezi kwa 2 n’ukwa 6 imibare y’abarwara grippe (seasonal flue) iriyongera. Iyi mibare irushaho ndetse kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba. Ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki neza kandi kenshi, urwaye agashishikarizwa kwambara mask. https://t.co/AiJUwXG4cQ
— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) May 17, 2022
Mu kumusubiza, Ubuyobozo bwa RBC bwagize buti “Buri gihe hagati y’ukwezi kwa 2 n’ukwa 6 imibare y’abarwara grippe (seasonal flue) iriyongera. Iyi mibare irushaho ndetse kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba.”
RBC yaboneye kwibutsa abaturarwanda uburyo bakwirira ibi bicurane zidatandukanye n’izasanzwe zikoreshwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo gukaraba intoki neza kandi kenshi ndetse urwaye akambara agapfukamunwa.
RADIOTV10