Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibicurane byabaye ibicurane: Hasobanuwe impamvu biri kugera ku bantu bikabazahaza

radiotv10by radiotv10
20/05/2022
in MU RWANDA
0
Ibicurane byabaye ibicurane: Hasobanuwe impamvu biri kugera ku bantu bikabazahaza
Share on FacebookShare on Twitter

Hakomeje kumvikana abantu bari kurwara ibicurane ndetse bikabazahaza ku buryo hari abagira impungenge ko yaba ari COVID-19, gusa inzobere mu bijyanye n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero zivuga ko ari ibicurane bisanzwe, zikanagaragaza impamvu biri kuzahaza abo biri gufata.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Gatenga mu Karere ka Kicukiri mu Mujyi wa Kigali, ahasanga abantu benshi baje kwivuza ibicurane ubundi bidakunze gutuma abantu bajya kwivuza.

Umwe muri aba baturage yavuze ko imiterere y’ibi bicurane idasanzwe ku buryo bamwe bari kujya kwivuza bakeka ko ari icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “None se umuntu arakorora, akitsamura kandi inkorora gukira ntibyoroshye, umutwe ukakurya, ibintu byatuyobeye kandi si umwe si babiri ni hirya no hino.”

Undi na we avuga ko yacitse intege, agahinda umuriro nk’urwaye Malaria ku buryo bagize impungenge z’ubu burwayi.

Ati “Grippe nari nsanzwe nyirwara ariko ni ubwa mbere nyirwaye nkamera gutya, ahubwo njye birantunguye bambwiye ngo ni ibicurane bisanzwe ndwaye kuko numvaga na Malaria irimo none Malaria barayivuze.”

Aba baturage basaba ko inzego z’ubuzima zikwiye gukora ubucukumbuzi ko atari ikindi cyorezo cyaba cyaje.

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, Dr Batamuriza Kayitesi Mukara, avuga ko ubusanzwe hari virusi zigira ubukana kandi bigaterwa n’ibihe n’ikirere kiba kigezweho.

Ati “Muri saison (gihe) hari virusi zifite ubukana nubundi uzagira ibicurane bifite ubukana kuko biriho biraterwa na Virusi ifite ubukana.”

Avuga ko kandi iyo iyi virusi ifashe abantu ibazahaza bitewe n’ubudahangarwa bw’imibiri yabo.

Ati “Ushobora wowe kujya mu bitaro ariko mugenzi wawe we yayandura ntajyemo kubera ko iyo ingezemo, abasirikare b’umubiri wanjye bafite uburyo bakora bashobora kuyirwanya cyangwa bakayirwanya ku kigero runaka ku buryo nshobora kugira ibimenyetso bitanambuza kujya mu kazi ariko wowe wagira ibimenyetso bigatuma ushobora no kujya kuri Oxygene.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, buherutse kugira icyo buvuga kuri ibi bicurane bikomeje kuvugwa hirya no hino ubwo hari umuturage wabigarukagaho ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko ibi bicurane bisa nk’ibyabaye icyorezo.

Buri gihe hagati y’ukwezi kwa 2 n’ukwa 6 imibare y’abarwara grippe (seasonal flue) iriyongera. Iyi mibare irushaho ndetse kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba. Ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki neza kandi kenshi, urwaye agashishikarizwa kwambara mask. https://t.co/AiJUwXG4cQ

— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) May 17, 2022

Mu kumusubiza, Ubuyobozo bwa RBC bwagize buti “Buri gihe hagati y’ukwezi kwa 2 n’ukwa 6 imibare y’abarwara grippe (seasonal flue) iriyongera. Iyi mibare irushaho ndetse kuzamuka mu bihe byegereza umukamuko w’imvura y’itumba.”

RBC yaboneye kwibutsa abaturarwanda uburyo bakwirira ibi bicurane zidatandukanye n’izasanzwe zikoreshwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo gukaraba intoki neza kandi kenshi ndetse urwaye akambara agapfukamunwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Ni nk’i Burayi bavuye: Ahazacumbikirwa abimukira bazava mu Bwongereza hamenyekanye

Next Post

Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida

Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.