Ku Kibuga cy’Indege cy’i Toronto muri Canada, habereye impanuka y’indege ya Delta Air Lines, yaguye igaramye igatangira no gushya, ariko Imana igakinga akaboko, abari bayirimo bose bavamo ari bazima.
Ni impanuka yabaye mu masaha y’igicamunsi ahagana saa munani mu masaha yo muri Canada, akaba yari mu masaha y’ijoro mu ma saa tatu mu masaha yo mu Rwanda.
Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana iyi ndege yaguye igaramye ku Kibuga cy’Indege cy’i Toronto (Toronto Pearson International Airport), itangiye gushya, za kizimyamoto zigahita zivubura amazi n’ibifuro byo kuzimya inkongi.
Muri aya mashusho, kandi hagaragara abantu basohoka muri iyi ndege biruka, kugira ngo bakize amagara yabo, ndetse abari bayirimo bose bagera muri 80 bakaba bavuyemo ari bazima uretse abakomeretse.
Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege, wafashe amashusho ubwo yakoraga iyi mpanuka, yagize ati “Turi muri Toronto, Indege yacu yakoze impanuka, iragaramye. Itsinda ry’abashinzwe kuzimya ryatabaye riri hanze.”
Uyu mugenzi, muri aya mashusho yifashe, yakomeje agira ati “Uko bigaragara abantu benshi bameze neza. Turi gusohoka.”
Nubwo iyi mpanuka yari iteye ubwoba, ariko abantu 80 bari bayirimo barimo abagenzi n’abakozi b’iyi sosiyeye y’indege, bavuyemo ari bazima, uretse abantu 15 bakomeretse nk’uko byataranywe na Polisi ya Peel yabitangarije ikinyamakuru The Sun.
Muri aba bakomereye, babiri bajyanywe mu bitaro byo kubitaho ku bw’ibibazo byo mu mutwe batewe n’iyi mpanuka, mu gihe umwana umwe yajyanywe mu Bitaro by’abana.
Nubwo aba bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka bakomeretse cyane, bivugwa ko nta n’umwe bigaragara ko ashobora kuhatakariza ubuzima.
Kompanyi ya Delta Air Lines, yatangajwe ko yababajwe n’iyi mpanuka yabaye kuri imwe mu ndege zayo.
Mu itangazo yashyize hanze, yagize iti “Delta yamenye amakuru ko indege yakoraga urugendo rwa 4819 yavaga Minneapolis/St. Paul yerecyeza Toronto-Pearson International Airport, yagize impanuka.”
Iyi kompanyi yatangaje ko iri gukora ibishoboka kugira ngo itangaze amakuru arambuye kuri iyi mpanuka, kandi ko mu gihe cya vuba aza gushyirwa ku rubuga rwayo.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’indege Federal Aviation Administration, cyasabye ko ibikorwa byose bifunga kuri Toronto Pearson International Airport, kugira ngo habanze hakorwe iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe umutekano w’Indege (National Transportation Safety Board) kiri gukorana n’icyo muri Canada Transportation Safety Board mu gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.


RADIOTV10