• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibidasanzwe wamenya ku gitaramo cy’itsinda ririmo abakobwa bahuriye ku bwiza

radiotv10by radiotv10
28/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ibidasanzwe wamenya ku gitaramo cy’itsinda ririmo abakobwa bahuriye ku bwiza
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda Kigali Protocal rigizwe n’abarimo abakobwa b’uburanga n’ikimero binogeye ijisho, rigiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 rimaze rikora umwuga wo kwakirana yombi no kwerekera abo mu bitaramo n’ibirori bitandukanye. Muri iki gitaramo hateganyijwemo udushya twihariye.

Umukundwa Joshua uyobora Kigali Protocal yashyize umucyo ku budasa bw’iki gitaramo ndetse ahishura intego nyamukuru yacyo, avuga ko yifuje ko cyaba umwihariko.

Kamwe mu dushya tugiteregerejwemo, ni uguha urubuga ababyinnyi bamaze kumenyerwa barimo Jojo Brezzy, General Benda.

Ni igitaramo kandi kizayoborwa n’umunyarwenya Rusine Patrick n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, bazaba ari ba MC.

Uyu munyarwenya Rusine Patrick wamaze na we kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, ni ku nshuro ya mbere aza kuba ayoboye igitaramo nka MC.

Kuri Rusine biraba bisa nk’amata abyaye amavuta, kuko na we araba yujuje imyaka itanu yinjiye mu ruganda rw’urwenya.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru

Imyiyereko idasanzwe ya “Cat Walk”

Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo guca kuri tapi itukura ndetse inkumi n’abasore bari muri Kigali Protocal bazagira umwanya wo kwiyereka ibisanzwe bimenyerewe nka ‘Cat Walk’.

Joshua Umukundwa yavuze kandi ko, imbarutso y’umushinga wa Kigali Protocal wabaye igitekerezo yagize muri 2018 agamije gukora ikintu kihariye kandi cyafasha urubyiruko.

Nyuma yaje kwemeza ko iri tsinda aryita ‘Kigali Protocal’ kuko wari umushinga wari ugiye gushingira ku by’umwihariko ku bukerarugendo.

Kugeza ubu habarurwa abanyamuryango barenga 100 bari muri Kigali Protocal ndetse abari mu Rwanda bakazagaragara muri iki gitaramo giteganijwe ku wa Kane tariki 29 kamena 2023 dore ko hari abagize iri tsinda babarizwa mu gihugu cya Pologne.

Joby JOSHUA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 4 =

Previous Post

Rwamagana: Ubuyobozi burabusanya imvugo ku kibazo kibangamiye abaturage

Next Post

Leta y’u Rwanda yiyambaje amadini ku kibazo kikiri umutwaro ku Banyarwanda bamwe

Related Posts

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Next Post
Leta y’u Rwanda yiyambaje amadini ku kibazo kikiri umutwaro ku Banyarwanda bamwe

Leta y’u Rwanda yiyambaje amadini ku kibazo kikiri umutwaro ku Banyarwanda bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.