Ibidasanzwe wamenya ku gitaramo cy’itsinda ririmo abakobwa bahuriye ku bwiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda Kigali Protocal rigizwe n’abarimo abakobwa b’uburanga n’ikimero binogeye ijisho, rigiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5 rimaze rikora umwuga wo kwakirana yombi no kwerekera abo mu bitaramo n’ibirori bitandukanye. Muri iki gitaramo hateganyijwemo udushya twihariye.

Umukundwa Joshua uyobora Kigali Protocal yashyize umucyo ku budasa bw’iki gitaramo ndetse ahishura intego nyamukuru yacyo, avuga ko yifuje ko cyaba umwihariko.

Izindi Nkuru

Kamwe mu dushya tugiteregerejwemo, ni uguha urubuga ababyinnyi bamaze kumenyerwa barimo Jojo Brezzy, General Benda.

Ni igitaramo kandi kizayoborwa n’umunyarwenya Rusine Patrick n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, bazaba ari ba MC.

Uyu munyarwenya Rusine Patrick wamaze na we kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, ni ku nshuro ya mbere aza kuba ayoboye igitaramo nka MC.

Kuri Rusine biraba bisa nk’amata abyaye amavuta, kuko na we araba yujuje imyaka itanu yinjiye mu ruganda rw’urwenya.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru

Imyiyereko idasanzwe ya “Cat Walk”

Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo guca kuri tapi itukura ndetse inkumi n’abasore bari muri Kigali Protocal bazagira umwanya wo kwiyereka ibisanzwe bimenyerewe nka ‘Cat Walk’.

Joshua Umukundwa yavuze kandi ko, imbarutso y’umushinga wa Kigali Protocal wabaye igitekerezo yagize muri 2018 agamije gukora ikintu kihariye kandi cyafasha urubyiruko.

Nyuma yaje kwemeza ko iri tsinda aryita ‘Kigali Protocal’ kuko wari umushinga wari ugiye gushingira ku by’umwihariko ku bukerarugendo.

Kugeza ubu habarurwa abanyamuryango barenga 100 bari muri Kigali Protocal ndetse abari mu Rwanda bakazagaragara muri iki gitaramo giteganijwe ku wa Kane tariki 29 kamena 2023 dore ko hari abagize iri tsinda babarizwa mu gihugu cya Pologne.

Joby JOSHUA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru