Ibihugu byatangiye kugaragaza uko byakiriye ishyirwaho ry’impapuro zo guta muri yombi Netanyahu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC rutangaje ko rwasabiye abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu; gutabwa muri yombi, Ibihugu bitandukanye birimo iby’i Burayi byagaragaje ko bibishyigikiye, mu gihe USA yabyamaniye kure.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere, aho Umushinjacyaha wa ICC ashyize hanze itangazo ryo guta muri yombi aba bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, na Minisitiri w’Ingabo wa Israel Yoav Gallant, n’abandi bayobozi batatu b’umutwe wa Hamas.

Izindi Nkuru

Ku ikubitiro, Afurika y’Epfo yari yanareze Israel mu Rukiko Mpuzamahanga ruregwamo Ibihugu rwa ICJ, yagaragaje ko ishyigikiye iki cyemezo cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi barimo Netanyahu.

Iki cyemezo kinashyigikiwe n’Ibihugu nk’u Bufaransa n’u Bubiligi, byamaze gutangaza ko bishyigikiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukurikiranye kuri aba bayobozi ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ibyaha biregwa aba bayobozi bashyiriwe impapuro zo kubata muri yombi, bishingiye ku ntambara iri kubera mu Ntara ya Gaza, ihanganishije Leta ya Israel n’umutwe wa Hamas.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yari iherutse kugeza ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rwa ICJ, ishinja Israel gukorera Jenoside abaturage bo muri Gaza, ibintu Israel yahakanye yivuye inyuma.

Nyuma y’uko urukiko rwa ICC rusabye ko Netanyahu n’abandi bayobozi barimo n’ab’umutwe wa Hamas bashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi, Netanyahu yabyamaganiye kure avuga ko uru rukiko rw’i La Haye mu Buholandi rwirengagije ukuri nkana rugakora ibiteye isoni, kuko ngo rwagereranyije Igihugu nka Israel kigendera kuri Demokarasi, n’agatsiko k’abicanyi biyise Hamas.

Ni icyemezo kandi cyamaganiwe kuri na Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko Israel na Hamas bitari ku rwego rumwe rwo kuba abayobozi babyo bashyirirwaho impapuro zibata muri yombi muri ubu buryo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya USA, Matthew Miller, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kidatekerejweho, kuko atari cyo gitanga igisubizo cy’intambara iri kubera muri Gaza.

Yibukije ko Israel itari no mu Bihugu byasinye amasezerano y’i Roma, yashyizeho uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, avuga ko ibyo bituma uru Rukiko rutagira uburenganzira na buto bwo kuburanisha abategetsi ba Israel.

Kugeza ubu, umutwe wa Hamas ntacyo uravuga kuri iki cyemezo cyafashwe na ICC cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’uyu mutwe.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru