Abanya-Iran batakiriye kimwe urupfu rwa Perezida wabo rukirimo urujijo biraye mu mihanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Ebrahim Raisi wari Perezida wa Iran yitabye Imana azize impanuka y’indege ya kajugujugu itavugwaho rumwe, Abanya-Iran b’imbere mu Gihugu bari mu mihanda bagaragaza akababaro, mu gihe hari abari mu bindi Bihugu bari kurwishimira.

Impanuka yahitanye Ebrahim Raisi, yabaye ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, ubwo indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yagwaga igashwanyukira mu ishyamba riri mu misozi miremire.

Izindi Nkuru

Ni impanuka itavugwaho rumwe, aho bamwe bashinja bimwe mu Bihugu bitavuga rumwe na Iran kuba biri inyuma y’isandara ry’iyi ndege, birimo Israel, yamaze kubihakana.

Nyuma y’urupfu rwa Ebrahim Raisi, Abanya-Irani, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, baramukiye mu mihanda, mu rugendo gusezera kuri Perezida wabo, wapfanye n’abandi bantu barindwi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Hossein Amir-Abdollahian.

Amashusho y’ibitangazamakuru aragaragaza abaturage benshi mu mihanda bagenda bazunguza amabendera ya Iran berecyeza mu mujyi wa Tabriz ari na ho kajugujugu yari itwaye Perezida yeganaga ubwo yakoraga iyi mpanuka.

Ni mu gihe bamwe mu Banya-Iran bari mu Bihugu bitandukanye, na bo baramukiye mu mihanda bishimira urupfu rwa Perezida w’Igihugu cyabo, banengaga imitegekere ikandamiza bamwe, by’umwihariko ku iyicwa rya bamwe mu banya-Irani bagiye bahabwa ibihano byo kwicwa.

Abanya-Iran bamwe b’imbere mu Gihugu kandi na bo bagaragaje ko bishimiye urupfu rwa Perezida wabo, aho bamwe bagaragaye mu mihanda babyina, bananywa inzoga bishimye.

Bivugwa ko iyo kajugujugu yari irimo Ebrahim Raisi yatakaje itumanaho ndetse izindi ebyiri zari kumwe na zo zirayibura, aribwo hahise hatangira ibikorwa byo kuyishakisha ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, bikaza kwemezwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko yahanutse ndetse Perezida wa Iran wari uyirimo yitabye Imana.

Ubu Iran iri mu cyunamo cy’iminsi itanu ndetse uwari Visi Perezida Mohamed Mohkber akaba ari we uri kuyobora mu nzibacyuho, mu gihe tariki ya 28 Kamena uyu mwaka ari bwo hazaba amatora yo gushaka Perezida mushya wa Iran.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru