Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’umutwe wa M23, Maj Gen Sultani Makenga yagaragaye ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, Corneille Nagaa; barindiwe umutekano mu buryo budasanzwe, ubwo basuraga ibikorwa remezo byo mu bice byafashwe n’uyu mutwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, buherekejwe n’amashusho agaragaza Maj Gen Sultani Makenga na Corneille Nagaa, ndetse na Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23, basura ibyo bikorwa byo muri Teritwari ya Rutshuru.

Izindi Nkuru

Lawrence Kanyuka yavuze ko “Corneille Nagaa, Umuhuzabikorwa wa AFC, yasuye ibikorwa by’iterambere mu bice byabohojwe na M23, wari umwanya w’ingirakamaro kuri ibi bice birimo kongera kubakwa.”

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko uyu Muhuzabikorwa wa AFC “yari aherekejwe na Général Major Sultani Makenga. Uru ruzinduko rushimangira imbaraga zifatika mu kugarura amahoro ndetse no gushaka iterambere.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, Corneille Nagaa na Général Major Sultani Makenga basuye imishinga y’iterambere, irimo ingomero z’amashanyarazi, ndetse n’imihanda iri kubakwa, kimwe n’iyubakwa ry’amashuri ndetse n’Ibigo Nderabuzima.

Akomeza avuga ko uru ruzinduko rw’aba bayobozi b’Ihuriro ryiyemeje gutuma Congo yongera kugira amahoro, rugaragaza ko intego yo guteza imbere ibice byafashwe na M23, izagerwaho.

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka buherekejwe n’amashusho agaragaza aba bayobozi, basura ibi bikorwa, barindiwe umutekano mu buryo budasanzwe n’abarwanyi ba M23, bari gutembera kuri ibi bikorwa basuye.

Gen Makenga na Corneille Nagaa bari kumwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa
Makenga anasuhuzanya na Bertrand Bisimwa

RADIOTV10

Comments 1

  1. X says:

    Mubabwire uti iyo ntambara ntago muzayitsinda!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru