Ibijumba ngo ni ibinyampeke!!- DavisD na Young Grace basekeje abantu bifata ku munwa (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu kiganiro 10 Battle cya RADIOTV10, noneho hagaragayemo udushya twinshi, aho Davis D na Young Grace basekeje abantu mu bisubizo batanze, birimo nko kuvuga ibinyampeke, bagashyiramo ibijumba, amateke n’ibihaza.

Muri iki kiganiro 10 Battle gihuriramo ibyamamare bibiri mu ngeri zitandukanye zirimo siporo, umuziki, sinema ndetse na politiki.

Izindi Nkuru

Kuri iyi nshuro, RADIOTV10 yakiriye abahanzi Davis D na Young Grace, batangiye babazwa ibihingwa by’ibinyampeke bavuga mu gihe cy’amasegonda 30’’, Davis D akiyemeza kuvuga bitandatu.

Yatangiye agira ati “Harimo Ibigori, Ibijumba [ubusanzwe ni ikinyamafufu], amateke [ikinyamafufu], ibihaza [imboga] n’amashaza. Byuzuye.”

Ubwo yashyiraga ibi binyamafufu mu binyampeke, yaba Young Grace ndetse n’umunyamakuru uyoboye ikiganiro, bombi bari basetse, Davis D na we araseka.

Babajijwe Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bavuga mu gihe cy’amasegonda 30’’, Young Grace yiyemeza kuvuga 20 ariko amasegonda 30’’ amushirana amaze kuvuga Ibihugu birindwi (7) gusa.

Babajijwe umubare w’amazina y’indirimbo nyarwanda bavuga, buri wese atangira guhiga izo yavuga, bahereye ku 10, birangira Davis D yiyemeje kuvuga 33.

Yahise ahera ku ndirimbo ze, avuga 10, yongeraho Suwejo, ari na yo yagarukiyeho amasegonda ahita amurangirana.

Uyu mukino warangiye Davis D awegukanye, ku manota ane (4) kuri abiri (2) ya Young Grace.

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru