Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibikekwa ku myobo idasanzwe iteye nk’indake yatahuwe mu isambu y’umuturage muri Nyagatare

radiotv10by radiotv10
28/04/2025
in MU RWANDA
0
Ibikekwa ku myobo idasanzwe iteye nk’indake yatahuwe mu isambu y’umuturage muri Nyagatare
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, basanze yaracukuye imyobo irimo uri mu rugo iwe ndetse no mu isambu ye, aho bikekwa ko yayifashishaga mu masengesho dore ko asanzwe ari umunyamasengesho ukomeye.

Uyu muturage witwa Twizeramana Innocent, yatahuweho iyi myobo ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho hari umwobo wasanzwe iwe mu rugo, indi iboneka mu isambu ye, mu gihe hari n’indi iri mu baturanyi, aho bavuga ko bayifashishaga mu masengesho, indi bakayikoresha mu guhunika imyaka.

Abaturage baganirije igitangazamakuru cyitwa BTN TV dukesha aya makuru, bavuga bakeka ko iyi myobo yacuwe n’uyu muturanyi wabo, ari yo yasengeragamo, abandi bakavuga ko batakekaga ko yabikora kuko asanzwe ari inyangamugayo.

Umwe yagize ati “Kuva nabera ni bwo bwa mbere mbibonye, tuzi ko twari tumuzi hano mu Mudugudu ntiyibaga, ahubwo niba ari ubuvumo wenda akaba yasengeragamo ntabwo tubizi gusa nabonye bikabije kuko yagiye ajijisha hamwe hejuru yahinzeho imyaka ku buryo uhageze utamenya ko ari hejuru y’umwobo bw’indake.”

Undi na we ati “Abantu benshi bari kuvuga ngo bazajya basengera mu butayu, ijambo ry’Imana bamwe barifashe ukundi ibi bintu ugereranyije hari abantu bavuye mu matorero menshi, harabavuye mu Badive, mu Bapantekote no mu bandi, ibi rero bari kubyitirira amatorero bakavuga ngo Yesu agiye kuza ngo bacukure mu butayu, uyu musore twari tumutunze nk’inyangamugayo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburazirazuba, SP Twizeramana Hamdun, avuga ko ibi byatahuwe nyuma yuko uru rwego ruhawe amakuru n’abaturage.

Ati “Twabonye amakuru abaturage batubwira ko hari imyobo mu mirima y’abaturage, tujyayo dusanga irahari ariko uwayicukuye ntutwabashije kumufata kuko yatorotse hagaragara umugore we wavuze ko ari imyobo bifashisha kubikamo imyaka no gusengeramo.”

Yakomeje agira ati “amakuru Abaturage baduha hari undi muturage uri aho hari mu Murenge wa Rwimiyaga usengana n’uwonguwo mu myobo, naho tujyayo dusanga yajyaga asengeramo afitemo n’ibyo kurya yabitsemo.”

SP Twizeramana Hamdun avuga ko bigaragara ko aba baturage bari mu basanzwe bagaragarwaho imyemerere idasanzwe, aho baba bariyomoye ku matorero yabo, bakajya gusengera ahantu hatemewe.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 5 =

Previous Post

MTN Rwanda yatumye hari abategarugori basagwa n’ibyishimo

Next Post

Indi kipe mu Rwanda yahagaritse Umutoza nyuma yo kunyagirwa ibitego byavuzweho byinshi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indi kipe mu Rwanda yahagaritse Umutoza nyuma yo kunyagirwa ibitego byavuzweho byinshi

Indi kipe mu Rwanda yahagaritse Umutoza nyuma yo kunyagirwa ibitego byavuzweho byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.