Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye Igihugu Akamaro RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli aho Lisansi yagombaga kwiyongeraho 137Frw yiyongereyeho 82 Frw naho mazutu yari kwiyongeraho 167 Frw kuri litiro yiyongereyeho 86 Frw. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka ibi biciro byari kugira ku ihungabana ry’umuvuduko w’ubukungu.
Itangazo rya RURA ritangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli ryagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.
Lisansi yari imaze iminsi igura 1 143 Frw kuri Litiro ubu yashyizwe ku 1 225 [yiyongereyeho 82 Frw] mu gihe mazutu yaguraga 1 054 ubu ikaba yashyizwe ku 1 140 Frw [yiyongereyeho 86 Frw].
Iyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamutse, bigira n’ingaruka ku biciro by’ibindi bicuruzwa kuko byinshi bigera aho bicururizwa hakoreshejwe ibikomoka kuri peteroli.
RURA yatangaje ko ibi biciro bishya bigomba gutangira kubahirzwa kuva kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 kugeza ku wa 14 Gashyantare 2022.
Ibi bizwi cyane n’abakunda kujya guhaha, basanga ibiciro byarazamutse bakabaza impamvu, abacuruzi bakabasubiza bagira bati “Ntuzi ko igiciro cya Lisanzi cyazamutse.”
Ibiciro ku masoko byongeye kugirwaho ingaruka n’iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bishobora kudashimisha benshi kuko n’ubundi hari abamaze iminsi binubira itumbagira ry’ibiciro ku masoko rinamaze iminsi.
Gusa hari n’abacuruzi batari inyangamugayo babyuririraho bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa byabo nyamara aho babirangura bitarazamutse.
Itangazo rya RURA rima impungenge abatekereza ko ibiciro ku masoko bishobora kwiyongera kuko nk’uko Leta yigomwe amahoro kuri ibi bikomoka kuri Peteroli kugira ngo bitagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Iri tangazo rigira riti “Igiciro rya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 137 kuri litiro kiyongereyeho 82 naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 167 kuri litiro kiyongereyeho 86 Frw.”
RADIOTV10