Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka Leta yongera kwigomwa amahooro ngo ibiciro ku masoko bidatumbagira

radiotv10by radiotv10
18/12/2021
in MU RWANDA
0
Ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka Leta yongera kwigomwa amahooro ngo ibiciro ku masoko bidatumbagira
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye Igihugu Akamaro RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli aho Lisansi yagombaga kwiyongeraho 137Frw yiyongereyeho 82 Frw naho mazutu yari kwiyongeraho 167 Frw kuri litiro yiyongereyeho 86 Frw. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ingaruka ibi biciro byari kugira ku ihungabana ry’umuvuduko w’ubukungu.

Itangazo rya RURA ritangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli ryagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

Lisansi yari imaze iminsi igura 1 143 Frw kuri Litiro ubu yashyizwe ku 1 225 [yiyongereyeho 82 Frw] mu gihe mazutu yaguraga 1 054 ubu ikaba yashyizwe ku 1 140 Frw [yiyongereyeho 86 Frw].

Iyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamutse, bigira n’ingaruka ku biciro by’ibindi bicuruzwa kuko byinshi bigera aho bicururizwa hakoreshejwe ibikomoka kuri peteroli.

RURA yatangaje ko ibi biciro bishya bigomba gutangira kubahirzwa kuva kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 kugeza ku wa 14 Gashyantare 2022.

Ibi bizwi cyane n’abakunda kujya guhaha, basanga ibiciro byarazamutse bakabaza impamvu, abacuruzi bakabasubiza bagira bati “Ntuzi ko igiciro cya Lisanzi cyazamutse.”

Ibiciro ku masoko byongeye kugirwaho ingaruka n’iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bishobora kudashimisha benshi kuko n’ubundi hari abamaze iminsi binubira itumbagira ry’ibiciro ku masoko rinamaze iminsi.

Gusa hari n’abacuruzi batari inyangamugayo babyuririraho bakazamura ibiciro by’ibicuruzwa byabo nyamara aho babirangura bitarazamutse.

Itangazo rya RURA rima impungenge abatekereza ko ibiciro ku masoko bishobora kwiyongera kuko nk’uko Leta yigomwe amahoro kuri ibi bikomoka kuri Peteroli kugira ngo bitagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Iri tangazo rigira riti “Igiciro rya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 137 kuri litiro kiyongereyeho 82 naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 167 kuri litiro kiyongereyeho 86 Frw.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 1 =

Previous Post

GeraMuRugo yashyizwe saa yine, kujya mu tubari no mu bindi bikorwa bikomorerwa ku bikingije gusa

Next Post

Perezida Kagame muri Turukiya yahuye na Erdoğan baganira ku gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame muri Turukiya yahuye na Erdoğan baganira ku gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi

Perezida Kagame muri Turukiya yahuye na Erdoğan baganira ku gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.