Biteganyijwe ko guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 ari bwo perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, uruzinduko rwe rwa mbere agiye kugirira ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo gusimbura John Pombe Magufuli uheruka kwitaba Imana muri Gicurasi 2021.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan uheruka gusura igihugu cy’u Burundi, uruzinduko rw’iminsi ibiri azagirira mu Rwanda, bimwe mu binyamakuru bikomeye muri Tanzania na Kenya byagaragaje ko ingingo nkuru zizagarukwaho muri uru ruzinduko zirimo; kunoza amasezerano y’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi ahanini harebwa ireme ry’ubucuruzi n’ubwikorezi, ibijyanye n’imisoro no korohereza abashoramari b’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’ibyinjira n’ibisohoka muri Tanzania, Edward Urio yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro bizaranga Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bazagaruka no ku buryo abacuruzi b’ibihugu byombi basangira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byambukiranya icyambu cya Dar Es Salaam.