Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibimaze kugerwaho mu iperereza kuri Kazungu byumvikanamo ubugome budasanzwe

radiotv10by radiotv10
20/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Ibimaze kugerwaho mu iperereza kuri Kazungu byumvikanamo ubugome budasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Iperereza ry’ibanze ku birego biregwa umusore uherutse gusanganwa abantu akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo mu nzu yabagamo, rigaragaza ko akekwaho kwica abantu 14 harimo n’abo yatetse.

Kazungu Denis wagarutsweho cyane kubera ibyaha byumvikanamo ubugome akekwaho, yatawe muri yombi tariki 05 Nzeri 2023, nyuma y’uko mu gikoni cy’aho yabaga, habonetse imirambo y’abantu yari yarashyinguye mu cyobo yacukuyemo.

Amakuru y’ibanze yatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubwo Kazungu yari akimara gufatwa, yavugaga ko abantu akekwaho kwica, biganjemo abakobwa bahuriraga mu tubari, akabacyura iwe nk’abagiye kwinezeza, ubundi akabambura ibyo babaga bafite, yarangiza akabica.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakoze dosiye ruyishyikiriza Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 11 Nzeri 2023, ndetse ubu ikaba yaramaze kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Amakuru avuga ko mu ibazwa rya Kazungu Denis, yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yiyemereye ko yishe abantu 14, barimo abagore 13 n’umuhungu umwe.

Amakuru avuga kandi ko muri aba bantu yishe, harimo babiri yatekeye mu isafuriya, ndetse n’imibiri yabo yo ikaba itarabonetse, kuko mu cyobo yakuwemo, habonetse iy’abantu 12.

Bimwe mu byaha bishinjwa uyu Kazungu, birimo iby’ubugome bishingiye ku bikorwa akekwaho aniyemerera, nk’icyaha cy’iyicarubozo, icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyo guhisha umurambo w’undi muntu, n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Kazungu watahuwe nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu yabagamo, ba nyirayo bakaza kumusohoramo biyambaje inzego, ari na bwo basangaga iwe hari impumuro mbi, yaje gutuma hatahurwa ko hari abantu bahiciwe.

Abaturanyi ba kazungu kandi bavuze ko hari umukobwa warokotse urupfu rwe, wasohotse mu nzu ye yambaye ubusa atabaza, ndetse akaza kuvuga ko yasanze ibice by’imibiri y’abantu mu nzu ye, ariko inzego zajyayo kuhasaka zikabibura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Lucky says:
    2 years ago

    Iki gisimba barakwiye kwirengagiza human light watch Hama kikamanikwa kugiti bakagitwika rwose rubanda barorera.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 18 =

Previous Post

Kirehe: Umuyobozi aravugwaho gufatira icyemezo abashakanye batishimiye

Next Post

Umukecuru rukukuri yahishuye icyatumye adashaka umugabo cyazamuriye bamwe amarangamutima

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo
AMAHANGA

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukecuru rukukuri yahishuye icyatumye adashaka umugabo cyazamuriye bamwe amarangamutima

Umukecuru rukukuri yahishuye icyatumye adashaka umugabo cyazamuriye bamwe amarangamutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.