Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Umuyobozi aravugwaho gufatira icyemezo abashakanye batishimiye

radiotv10by radiotv10
20/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Umuyobozi aravugwaho gufatira icyemezo abashakanye batishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, aravugwaho gutandukanya abashakanye ku cyiciro cy’Ubudehe, none umwe muri bo yabuze uko yishyura umusanzu wa Mutuelle de Sante.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ibyiciro by’ubudehe bitakigenderwaho mu gufasha umuturage kubona serivisi, ariko muri aka Kagari ka Nyabikokora, hari umuryango wagizweho ingaruka no kuba umugabo atakiri ku cyiciro.

Bisobanurwa n’umugabo utuye mu Mudugudu wa Kaduha muri aka Kagari, uvuga ko yakuwe ku cyiciro cy’Ubudehe n’ushinzwe Imibereho mu Kagari.

Avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’umuyobozi nyuma y’uko agiranye ibibazo n’umugore we, bigatuma ajya kwibana.

Ati “Nagombaga kubishyurira noneho njye ndishyura, asigaye ngiye kuyatanga ku Irembo, bandebye muri mashini bati ‘ntabwo urimo’ bambwira ko nta cyiciro ngira ngo njye kwa Sosiyare bankosorere, ngezeyo arabyanga, arangije arambwira ngo maze imyaka ibiri ntagira icyiciro.”

Mukagasana Collette, SEDO w’aka  Kagari ka Nyabikokora yemereye RADIOTV10 ko ibyiciro bikoreshwa mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, yongeraho ko uyu muturage yamukuye ku kuba umukuru w’Umuryango atamukuye ku cyiciro cy’Ubudehe.

Ati “Yanze kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi kwishyura murabizi ko bigemdera ku cyiciro cy’ubudehe…nibyo bakoresha bishyura mituweri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno we avuga ko nta muturage ukwiye kubura serivisi kubera icyiciro cy’Ubudehe.

Ati “Ntabwo serivisi itangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe. Icyo tugiye kureba ni ukumenya tuti ese koko ikibazo cyabaye ikihe kugira ngo gikemurwe.”

Akomeza agira ati “Ubundi ibyo ni amakosa, abafite amakimbirane ntabwo bivuze guhita ukurwa ku cyiciro.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 19 =

Previous Post

Kamonyi: Ibyabaye ku bibye sebuja byaburijemo umugambi wabo

Next Post

Ibimaze kugerwaho mu iperereza kuri Kazungu byumvikanamo ubugome budasanzwe

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibimaze kugerwaho mu iperereza kuri Kazungu byumvikanamo ubugome budasanzwe

Ibimaze kugerwaho mu iperereza kuri Kazungu byumvikanamo ubugome budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.