Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibindi Bihugu bibiri bikomeye ku Isi bishobora gukozanyaho bipfa ibitwaro bya kirimbuzi

radiotv10by radiotv10
20/07/2022
in MU RWANDA
0
Ibindi Bihugu bibiri bikomeye ku Isi bishobora gukozanyaho bipfa ibitwaro bya kirimbuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel cyateguje Igihugu cya Iran ko gishobora kugitera kubera kwigamba ko gifite ubushobozi bwo gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayotolla ali Khamenei ku Cyumweru yatangarije Al Jazeera ko Igihugu cye ubu gifite ubushobozi bwo gukora ibisasu bya kirimbuzi ariko ko kitarafata umwanzuro wo kubishyira mu bikorwa.

Ayotolla ali Khamenei yavuze ko mu minsi ishize iki Gihugu cyari gifite ubushobozi bwo gutunganya Uranium kugera ku kigero cya 60% ubu bakaba bafite ubushobozi bwo gutunganya ku kigero cya 90%.

Ni amagambo yumvikanyemo ubwishongozi bukomeye nyuma y’igihe kinini iki Gihugu gitangaza ko kidashaka gutunganya ubu butare buvamo ibitwaro bya kirimbuzi.

Nyuma yuko Iran itangaje ibi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen. Aviv Kohavi yatangaje ko Igihugu cye cyahise gitangira kujya mu ngamba kugira ngo kiburizemo uyu mugambo wa Iran wo gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Mu byo yatangaje kuri uyu wa 19 Nyakanga, Lt. Gen. Aviv Kohavi yagize ati  “Ingabo za Israel ziri mu myiteguro ikomeye yo kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya Iran byumwihariko Inganda zicura Intwaro kugira ngo tuburizemo umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi kuko bibangamiye umutekano no kubaho bya Israel.”

Ibi byatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel birashimangira ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden uherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ine muri Israel isanzwe ari inshuti magara ya America.

Ubwo yari muri Israel, Perezida Joe Biden yavuze ijambo ryeruye ko Igihugu cye kiteguye kuburizamo umugambi wa Iran.

Mu ijambo yavuze ubwo yasozaga uru ruzinduko, Joe Biden ko Leta Zunze Ubumwe za America zifite umuhate ukomeye wo kuburizamo ibikorwa bya Iran byo kuba yacura izo ntwaro za kirimbuzi

Yagize ati “Iyi ni impamvu ikomeye ijyanye n’umutekano wa America na Israel n’isi yose muri rusange.”

Ibi bikomeje gutangazwa n’abayobozi muri ibi Bihugu, byumbikanisha itutumba ry’intambara ikomeye, yaba ije isanga ku Isi hari kuba indi ntambara ikomeye hagati y’u Burusiya na Ukraine igiye kuzuza amezi atanu itangiye dore ko ibitero bya mbere by’u Burusiya muri Ukraine byatangiye tariki 24 Gashyantare 2022.

Ni intambara yateje akaga Isi, izahaza ubukungu bw’Ibihugu hafi ya byose ku Isi byari bitangiye gutera intambwe ya mbere byikura mu ngaruka za COVID-19 bigahita bihura n’iyi ntambara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + nine =

Previous Post

Umunyamakuru warongoye umukobwa uba Canada batandukanye bamaze igihe gito bimukiyeyo

Next Post

Hamenyekanye ibirego bishinjwa wa munyamakuru w’imyidagaduro uri mu maboko ya RIB

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ibirego bishinjwa wa munyamakuru w’imyidagaduro uri mu maboko ya RIB

Hamenyekanye ibirego bishinjwa wa munyamakuru w’imyidagaduro uri mu maboko ya RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.