Ibintu bitanganje kuri Kiyovu mu mboni za Kazungu 

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwaka w’Imikino ushize twabonye guhatana gukomeye kw’amakipe abiri ariyo APR FC, isanzwe itwara ibikombe bya Shampiyona mu Rwanda, na Kiyovu Sports iyoborwa na Mvukiyehe Juvenal wazanye impinduka zikomeye muri Shampiyona y’u Rwanda. Bimwe mu bintu bitangaje muri uyu mwaka w’imikino mushya.

Umwaka w’imikino wa 2021-22, APR FC yarushije Kiyovu Sports inota rimwe iyitwara igikombe cya Shampiyona, umwaka wakurikiyeho ikipe y’Ingabo z’igihugu yarushaga Kiyovu Sports, ibitego izigamye iyitwara igikombe.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko Kiyovu Sports itsinzwe na Sunrise FC 1-0, mu mukino wabereye i Nyagatare na kurikiranye (Kazungu), ku maso yanjye y’umusaza umenyereye iby’umupira w’amaguru mu myaka irenga 40, nabonye Kiyovu Sports idashaka igikombe cya Shampiyona ahari kubera ko itabona ubushobozi bwo gusohoka.

Narabivuze kuri Radio TV10, abantu bangisha impaka ariko ntibyatinze dutangira kubona ikipe ya Kiyovu Sports, irekura abakinnyi bayo bakomeye ngenderwaho kuko bari bashoze amasezerano idashobora kubongerera andi, urugero rwa hafi rworoshye ni Pitchou na Abedi buri mukinnyi yashakaga Miliyoni 40 arizo 80 bombi!

Icyantangaje kandi cyatangaza n’undi ukurikira ibya ruhago, ikipe ya Kiyovu Sports yahanganye na APR FC, bikomeye zombi zari zarashyize Rayon Sports ku ruhande itazishobora kuko APR FC na Kiyovu Sports zatsindaga Rayon nk’ikipe nto ariko Kiyovu Sports yagiye gutira abakinnyi muri APR FC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Kuko siporo itabamo urwango APR FC yayitije abakinnyi nkuko yabashakaga. Icyo kwibaza ni iki ese Kiyovu Sports iracyari ku rwego rwo gushaka igikombe cya Shampiyona ihatana na APR FC isanzwe ikomeye ndetse na Rayon Sports yiyubatse cyane ishaka kujya mu matsinda ya CAF CC, ishaka gutwara ibikombe 2 bikinirwa mu Rwanda?

Kiyovu Sports yanganyije umukino wa Mbere wa Shampiyona na Muhazi FC

Hose tumenyereye kubona ikipe nto arizo zitira abakinnyi mu ikipe nkuru zikomeye ntabwo nzi ikipe zihatanira ibikombe imwe itira indi abakinnyi mucyeba wayo.

Kazungu Clever – Radiotv10Rwanda 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru