U Rwanda rwinjiye mu by’urupfu rw’umukinnyi w’Umuryanyarwanda waguye muri Kenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umunyarwanda wari usanzwe ari umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku maguru wabigize umwuga, apfiriye muri Kenya, bivugwa ko yishwe n’uwo bagiranye amakimbirane bapfa umugore bakundaga bombi, Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yinjiye mu by’iki kibazo.

Rubayita Siraj yapfiriye muri Kenya ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, agwa mu gace kitwa Iten ubwo yari mu myitozo, dore ko yari asanzwe ari umukinnyi mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

Izindi Nkuru

Urupfu rwe rwagarutsweho na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya, ruhuzwa n’amakimbirane uyu Munyarwanda yari aherutse kugirana n’umukinnyi mugenzi we w’Umunya-Kenya, yaturutse ku kuba bombi bakunda umugore umwe.

Nyuma y’uru rupfu, ambasade y’u Rwanda muri Kenya yohereje umukozi mu gace ka Iten aho nyakwigendera yaguye, kugira ngo ajye gukurikirana iby’iki kibazo.

Nanone kandi umuryango wa nyakwigendera wamaze kugera muri Kenya kugira ngo ujye gufata umurambo we, ubundi ujye kuwushyingura mu Rwanda.

Ambasade y’u Rwanda muri Kenya kandi, iri gufasha uyu muryango muri ibi bikorwa by’akababaro, kugira ngo ucyure umurambo wa nyakwigendera.

Rubayita Siraj wari umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda, yitabiriye amarushanwa anyuranye yo ku rwego mpuzamahanga, arimo iryo yagiyemo mu Butaliyani rizwi nka Regional 10000m Championships, ndetse na Kigali Peace Marathon ribera mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru