Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gufata icyemezo cyo guhagarika imikoranire n’iy’u Bubiligi mu bikorwa by’iterambere, bishingiye ku kuba iki Gihugu cy’i Burari cyarahisemo uruhande gihagararamo mu bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, kikirengagiza impungenge zatanzwe n’u Rwanda, ahubwo kigashaka kurukangisha inkunga, kinarusopanyiriza ku bandi bafatanyabikorwa barwo.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko u Rwanda rudashobora kwirengagiza ibiteye impungenge umutekano warwo ngo ni uko rwakangishijwe ibihano.
Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Hagati yo guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano ndetse n’imbogamizi zo gufatira ibihano u Rwanda ku mpamvu runaka, ntakuzuyaza, njye nakwerecyeza intwaro zanjye ku bibazo bihungabanya umutekano, ibyo bindi rwose nkabifata nk’ibidahari.”
Muri iki kiganiro kandi, Umukuru w’u Rwanda yongeye kugaruka ku nkuru y’umubyeyi wari ugiye kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bagiye kumwica bakamubaza guhitamo urupfu yifuza kwicwamo, agahitamo kubavuma mu maso kuko yabonaga ibyo bakoraga ari ubunyamaswa budakwiye kumvwa.
Yagize ati “Rero ushobora gutekereza uburyo navuma mu isura uwo ari we wese wambwira icyo nkwiye guhitamo urupfu nifuza gupfamo.”
U Bubiligi nk’Igihugu cyamaze guhitamo uruhande mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, cyeretswe n’u Rwanda ko rudashobora gukangishwa inkunga ngo rwemere gusuzugurwa, rufata icyemezo cyo guhagarika imikoranire na cyo mu bikorwa by’iterambere hashingiwe ku masezerano yatangiye muri 2024 yari kuzageza muri 2029.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, u Rwanda rwavuze ko mu gihe hari ingamba zigamije gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC zirimo n’iziherutse kwemezwa n’Imiryango nka EAC na SADC, u Bubiligi bwahisemo guca ruhinganyuma rujya kwifatanya na DRC mu bukangurambaga bugamije gusopanyiriza u Rwanda kugera ku nkunga y’ibikorwa by’iterambere.
Iri tangazo hari aho rigira riti “Izo mbaraga zigaragaza ko nta bufatanye mu by’iterambere bugihari n’u Bubiligi. Ku bw’iyo mpamvu, u Rwanda ruhagaritse inkunga yari isigaye muri gahunda y’imikoranire n’u Bubiligi ya 2024-2029.”
Ibirambuye ku mpamvu
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku myitwarire y’u Bubiligi ihabanye n’ibyemezo byafatiwe mu karere bigamije gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, birimo ibyafashwe na EAC na SADC.
Ati “Iyo Miryango ihuriye hamwe igerageza kureba uburyo iki kibazo cyakemuka binyuze mu nzira z’ibiganiro na dipolomasi, mu gihe rero harimo Ibihugu bindi aho kugira ngo bize gushyigikira ibyo byemezo biba byafashwe ahubwo ugasanga biraca inyuma bijya gusaba ko u Rwanda rukomatanyirizwa ku mfashanyo, rukomatanyirizwa mu mibanire rufitanye n’ibindi Bihugu cyangwa se n’Imiryango Mpuzamahanga, ibyo ni ibintu byakozwe biranamenyekana, u Rwanda rugenda rubimenya rukabyihanganira.
Ntiwaba rero uvuga ngo ufitanye amasezerano y’ubutwererane n’Igihugu runaka ngo nurangiza uce ruhinganyuma ngo ujye kubasabira ko abandi bayahagarika kubera ibibazo bya politiki. Ibibazo by’iterambere ntabwo byari bikwiye kuvangwa n’ibibazo bya politiki cyangwa se kugirwa ibikangisho.”
Alain Mukuralinda avuga ko iki cyemezo cyafashwe harabanje kubaho ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi (u Rwanda n’u Bubiligi) ariko ko ikibabaje ari uko impamvu u Rwanda rugaragaza ku birebana n’ibibaro byo muri Congo, u Bubiligi bwazirengagije.
Ati “Igitangaje kirimo ni ukubona hari impamvu u Rwanda rutanga ku birebana n’umutekano warwo, hari impamvu zivugwa ku birebana n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bazira uko bavutse ariko ugasanga Igihugu kimwe runaka gihisemo kwirengagiza ikibazo cy’Igihugu kimwe, kikajya gusa ku ruhande ruvugwa n’ikindi Gihugu. Ibyo uhisemo ni uburenganzira bw’Igihugu guhitamo ariko rero gushaka kuvuga ko amasezerano y’ubutwererane wayagira igikangisho kandi bakwereka yuko ikibazo gihari ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda, ibyo ntabwo byaba ari ibyo kwihanganira.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko niba u Bubiligi bwarahisemo kuba ku ruhande rumwe n’ubutegetsi bwa DRC bwakomeje kurenga ku byemezo byafashwe n’Imiryango inyuranye, bivuze ko bwanahisemo kurwanya inzira zose zafashwe zo gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.
Ati “Murabizi neza ko Guverinoma ya Congo uretse abasirikare bayo, yahamagaye ingabo z’u Burundi, ifatanya n’abacancuro, ifatanya na FDLR, ifatanya na Wazalendo, ifatanya na SADC biyemeza inzira y’intambara, niba rero hari Igihugu runaka cyiyemeje kujya muri yo nzira Guverinoma ya Congo yahisemo, ni ukuvuga ngo ubangamiye abandi bose biyemeje inzira y’ibiganiro n’inzira ya dipolomasi.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki cyemezo yafashe kitazagira ingaruka ku bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda, kuko bizakomeza kabone nubwo izo nkunga z’u Bubiligi zitaba zirimo.
RADIOTV10