Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku ifatwa ry’abakozi ba Leta bakekwaho kwiba imyenda yagenewe abashegeshwe n’ibiza

radiotv10by radiotv10
15/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Imyenda yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza bo mu Karere ka Rutsiro, ikibwa, yatumye abakozi batanu bo muri aka Karere batabwa muri yombi, nyuma yo gusakwa, bamwe bakayisanganwa mu ngo zabo.

Aba bakozi batanu batawe muri yombi na RIB, kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, nkuko byanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose.

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yavuze ko abo bakozi ba Leta muri aka Karere, batawe muri yombi koko.

Ati “Ayo makuru ni ukuri. Abatawe muri yombi bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”

Aba bakozi ba Leta batawe muri yombi, barimo abasanzwe bakorera Urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO), hakaba abakozi bo ku Rwego rw’Akarere, ndetse n’umushoferi w’Akarere.

Aba bantu batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw’imyambaro yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza, ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gihango.

Barazira ubujura bw’imyenda yari yagenewe abantu bagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, byahitanye abantu 135, bigasenya inzu 5 963 ziganjemo iz’abaturage zasenyutse ndetse ibikoresho byari bizirimo bikagenda.

 

Ibyafatanywe abakekwaho kubyiba

Mu bakozi batanu batawe muri yombi bakekwaho ibifitanye isano n’imfashanyo y’imyenda yari yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rutsiro, ikibwa, harimo abakorera urwego rwunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO).

Muri aba ba-DASSO harimo uwitwa Jean Pierre Ndungutse, wasatswe n’inzego, zikamusangana imipira 10, amapantalo atandatu (6), amakoti abiri (2), ishati imwe (1) n’ikanzu imwe (1).

Naho DASSO witwa Claudine Muhawenimana we mu rugo rwe bahasanze imipira 14, amashati icyenda (9), amapantalo atanu (5) n’amakanzu atanu (5).

Naho umushoferi w’Akarere witwa Muhire Eliazard, na we uri mu bakurikiranyweho ubu bujura, we yafatanywe mu modoka imipira 10, amapantalo atandatu (6), amakoti abiri (2), ishati imwe (1) ndetse n’umwambaro wa siporo n’inkweto z’abana.

Mu batawe muri yombi kandi, harimo abakozi babiri b’Akarere ka Rutsiro barimo usanzwe ashinzwe ibihingwa ngengabukungu, Mujawamariya Nathalie ndetse na Uwamahoro ushinzwe amakoperative, bombi bari bagenwe nk’abahuza ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 13 =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya arambuye ku rupfu rw’umunyeshuri washenguye benshi

Next Post

Aimable Karasira byemejwe ko afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe yakoze ibidasanzwe mu rukiko

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Aimable Karasira byemejwe ko afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe yakoze ibidasanzwe mu rukiko

Aimable Karasira byemejwe ko afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe yakoze ibidasanzwe mu rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.