Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku rubanza rudasanzwe rw’umwana muto rwavugishije bamwe

radiotv10by radiotv10
02/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibirambuye ku rubanza rudasanzwe rw’umwana muto rwavugishije bamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umwana w’imyaka 14 y’amavuko ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, aho bamwe bavuze kuri uru rubanza badasanzwe bamenyereye.

Ni urubanza rwabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2023, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruregwamo umwana w’umuhungu w’imyaka 14.

Uyu mwana yatawe muri yombi mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022 nyuma yo gufatanwa udupfunyika 53 tw’urumogi adusanganywe iwabo mu rugo, twasanzwe mu cyumba cy’umubyeyi we.

Ni urubanza rwatinze kuburanishwa kuko ubusanzwe itegeko riteganya ko umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) agomba kuburanishwa mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye igihe yafatiwe.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwashinje uyu mwana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, busaba Urukiko kukimuhamya rukamukatira gufungwa imyaka 10.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko uregwa ubwo yabazwaga haba mu gihe cy’iperereza ndetse no mu yandi mabazwa yose, yemeye icyaha akurikiranyweho.

Me Niyotwagira Camille wunganira uyu mwana, yavuze ko we n’umukiliya we baburanye bemera icyaha, ariko ko uyu mwana yashowe muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n’umubyeyi we.

Andi makuru yamenyekanye kandi, ni uko ababyeyi b’uyu mwana na bo bavuzweho gucuruza iki kiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse umwe muri bo akaba yaragifungiwe.

Uyu munyamategeko wunganira uyu mwana w’umuhungu, avuga ko baburanye bemera icyaha kandi bakagisabira imbabazi, bakaba bizeye ko ubucamanza buzabaha ubutabera buboneye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rupfundikira uru rubanza, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023.

Ni urubanza rwavugishije bamwe ku mbuga nkoranyambaga, aho bibazaga uburyo umwana ungana gutya ajyanwa mu nkiko, ndetse bamwe bakaba bavugaga ko afite imyaka 13, abandi bakavuga ko afite 14.

Ubushinjacyaha bwatanze umucyo, buvuga ko uyu mwana yavutse mu mwaka w’ 2008, akaba yarakoze icyaha mu kwezi k’Ugushyingo 2022 ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti “Hakurikijwe itegeko rw’u Rwanda, umwana w’imyaka 14 ashobora kuryozwa icyaha.”

Bwakomeje bugaragaza ko “Ubwo yabazwaga mu iperereza ndetse n’imbere y’urukiko ari kuburanishwa, yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa byo gucuruza urumogi.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko “imyaka ye ndetse n’ibibazo byo mu muryango we, byitaweho n’Ubushinjacyaha mu iburanisha ryabereye mu rukiko.”

Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda ateganya ko umwana wujuje imyaka 14 habaho uburyozwacyaha ku cyaha runaka bitewe n’uburemere bwacyo, ndetse mu Rwanda hakaba hasanzwe hariho Gereza ifungirwamo abana, iri mu Karere ka Nyagatare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eighteen =

Previous Post

Icyo u Rwanda rwaganiriye na USA kuri Congo yakunze kujyayo kururega

Next Post

Akari ku mutima w’umwana w’imwe mu Ntwari z’u Rwanda umaze imyaka 28 aba hanze

Related Posts

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away
MU RWANDA

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Akari ku mutima w’umwana w’imwe mu Ntwari z’u Rwanda umaze imyaka 28 aba hanze

Akari ku mutima w’umwana w’imwe mu Ntwari z’u Rwanda umaze imyaka 28 aba hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.