Ibirambuye kuri bomboribombori ivugwa hagati y’abahanzi bagezweho mu Rwanda n’icyayizamuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Kevin Kade uri mu bagezweho muri iki gihe, avuga ko atazi uburyo indirimbo ‘Ndasaze’ yakoranye na Papa Cyangwe yagiye hanze, mu gihe mugenzi we avuga ko bibabaje kuba uyu muhanzi yihakana icyo gihangano.

Indirimbo ‘Ndasaze’ imaze ukwezi igiye hanze, iri kuri album ‘Live and die’ y’umuhanzi Papa Cyangwe, aho uyu muhanzi yiyambaje mugenzi we Kevin Kaden go bayikorane.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro Kevin Kade yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko iyi ndirimbo atayizi, ubundi avuga ko atazi uburyo yagiye hanze.

Yagize ati “Ntayo nzi. Numva ngo yarasohoste ariko yasohoste mu buryo ntazi cyane ko ari indirimbo itari yarangiye gukorwa kuko n’iyo uyumvise wumva ko hari ibitarangiye muri yo.”

Uyu muhanzi yemera ko yakoranye indirimbo na Papa Cyangwe, ariko ko yayikoze mu buryo bwa hutihuti, ku buryo atabonye umwanya wo kuyirangiza.

Papa Cyangwe we avuga ko atashyize hanze iyi ndirimbo atabyumvikanyeho na Kevin Kade nk’uko abivuga, ndetse akagenera ubutumwa uyu muhanzi.

Ati “Ni ikintu kibabaje kuba mugenzi wawe yakwihakana indirimbo yakuvunnye akanasebya album wakoze igutwaye imbaraga.”

Akomeza avuga ko ubwo iyi ndirimbo yari imaze gutunganywa yayisangije uwo bayikoranye (Kevin Kade) ndetse akamubwira ko ari nziza, ariko ko atazi uburyo yaje guhindura imvugo akagenda ayisebya.

Gusa ngo Kevin Kade yageze aho asaba Papa Cyangwe ko iyi ndirimbo yakongera igatungwa, igakorwa na Producer Element, ariko akamuhakanira kuko atari we wakoze iyi album ye.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru