Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisasu bikekwa ko byaturutse muri DRCongo byaguye mu Rwanda byangiriza abaturage

radiotv10by radiotv10
23/05/2022
in MU RWANDA
0
Ibisasu bikekwa ko byaturutse muri DRCongo byaguye mu Rwanda byangiriza abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Musanze, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari kubera imirwano, byangiza inyubako z’abaturage.

Ibi bisasu byaguye mu bice binyuranye byo mu Karere ka Musanze, birimo icyaguye mu Mudugudu wa Muhe mu Kagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi, cyangiza akabari kari ku isoko rya Kinigi.

Abaturage bo muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko nta muntu wahitanywe n’iki gisasu uretse kuba cyangije iri soko rya Kinigi by’umwihariko kikangiza inzu yakoreragamo akabari.

Iki gisasu cyaguye kuri iri soko ahagana saa tatu n’igice (09:30’) zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye muri aka gace, yasanze abaturage bakangaranye, bamubwira ko batangiye kumva ibi bisasu mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere bakaza kubona binageze muri aka gace batuyemo.

Iri soko rya Kinigi ryabaye rifunzwe aho abaturage babujijwe kuryinjiramo ndetse no kuryegera.

Birakekwa ko ibi bisasu biri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari kubera imirwano ishyamiranyije ingabo z’iki Gihugu (FARDC) ndetse n’umutwe wa M23 yamaze no kwinjiramo MONUSCO.

Abatuye muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko bamenyereye urusaku rw’amasasu kuko bakunze kurwumvira hakurya muri DRC.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda cyangwa urwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwari rwagira icyo ruvuga kuri iki gikorwa cy’ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda.

Inyubako yangijwe n’igisasu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + one =

Previous Post

Paris: U Rwanda rutwaye igikombe cy’Isi rutsinze Brazil

Next Post

RDF yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku bisasu byarashwe na FARDC bikagwa mu Rwanda

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

IZIHERUKA

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri
AMAHANGA

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku bisasu byarashwe na FARDC bikagwa mu Rwanda

RDF yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku bisasu byarashwe na FARDC bikagwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.