Shema Fabrice, ntiyaburanye ku bujurire ku ifungwa ry’agateganyo nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo hatangajwe ko yamaze kugirana ubwumvikane n’Ubushinjacyaha, ibintu biteganywa n’amategeko mu Rwanda, bishobora no kuba impamvu yatuma uregwa akurikiranwa ari hanze.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026, byari biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku bujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Me Niyomugabo Christophe wunganira Shema Fabrice, yabwiye Urukiko ko umukiliya we yamaze kugirana amasezerano y’ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ndetse ko impande zombi zamaze kuyasinya, ndetse binemezwa n’Ubushinjacyaha ko ubwo bwumvikane bwabayeho.
Ibi byatumye Urukiko rusubika urubanza rwa none rwemeza ko ruzasubukurwa tariki 23 Nzeri 2026 hasuzumwa ayo masezerano n’ubwumvikane byabaye hagati y’Uregwa n’Ubushinjacyaha.
Iyo habayeho ubwumvikane hakurikiraho iki?
Ubu bwumvikane buteganywa n’Amabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº 6/2022 yo ku wa 19/7/2022 yerekeye ikoreshwa ry’ukumvikana kurebana no kwemera icyaha.
Aya mabwiriza y’Umushinjacyaha mukuru agaragaza ibikurikira iyo habayeho ubwo bwumvikane, ashingiye ku ngingo zinyuranye z’itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Dore izi ngingo n’ibyo ziteganya
Ingingo ya 26: Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha (Plea Bargaining)
lyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.
Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira.
Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.
Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikirancyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.
Ingingo ya 27: Inkurikizi z’ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha
lyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho.
Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera ariko ntirushobora kugira icyo rubihinduraho.
lyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.
Ingingo ya 75: Kumenyesha ukekwaho icyaha dosiye ku ifunga ry’agateganyo
lyo Ubushinjacyaha bushyikirije dosiye urukiko buhita buyigeza k’ukekwaho icyaha n’umwunganira iyo amufite.
Ukekwaho icyaha afite uburenganzira bwo gukora umwanzuro wo kwiregura akawushyikiriza urukiko n’Ubushinjacyaha mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) uhereye igihe yashyikirijwe dosiye.
Icyiciro cya 2: Uko ukurikiranyweho icyaha afatwa no gusaba gufungurwa by’agateganyo igihe urukiko rwaregewe mu mizi
Ingingo ya 96: Uko ukurikiranyweho icyaha afatwa iyo urukiko rwaregewe mu mizi
(2) Icyakora, mu gihe urukiko rwaregewe urubanza mu mizi, igifungo cy’agateganyo ntigishobora kurenga igihe cy’igifungo cyo hejuru giteganywa n’itegeko ku cyaha akurikiranyweho. lyo icyo gihe kirangiye ataracibwa urubanza, uwari ufunze ararekurwa akaburana adafunze.
3) Ukurikiranyweho icyaha ufunzwe by’agateganyo ashobora gusaba urukiko yarezwemo urubanza remezo gukuraho icyemezo kimufunga cyangwa ko afungurwa by’agateganyo.
(4) Urukiko ruca urubanza kuri icyo kirego gisaba ifungurwa ry’agateganyo mbere y’uko rusuzuma urubanza rwose mu mizi yarwo.
Ingingo ya 97: Gusaba kurekurwa by’agateganyo
Ku byaha byose, ukurikiranyweho icyaha cyangwa umwunganita, ashobora gusaba urukiko kurekurwa by’agateganyo bitewe n’aho ikurikiranacyaha rigeze.
Umucamanza afata icyemezo kuri iki kirego mu gihe kitarenze iminsi itanu (5). lyo umucamanza uburanisha urubanza mu mizi yarwo ashyikirijwe inzitizi ku byerekeranye n’ifungurwa ry agateganyo, ategetswe kubanza gufata icyemezo kuri icyo kibazo.
lyo ifungurwa ryemewe, ukurikiranywe ashobora gutegekwa ibyo agomba kubahiriza.
RADIOTV10