Umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranyweho kugerageza kurogera umugore we mu biryo bapfuye kuba yari yamubwiye ko atamugaburira kuko atajya ahaha, arabihakana akavuga ko ibyo yari yashyize mu biryo bitari uburozi.
Uyu mugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwanamaze kumuregera Urukiko Rwibanze rwa Gasabo.
Ni nyuma yuko ibi akekwaho, byabaye tariki 04 Kanama 2025 ahagana saa sita z’amanywa mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko icyo gihe “umugore w’uwo mugabo yatetse kawunga, abwira umugabo we ko atari bumugaburire kubera ko atajya ahaha, undi amusubiza ko aramutse atamugaburiye hapfa umuntu.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Ibiryo bimaze gushya umugore yinjiye mu nzu gato, umugabo we ahita afata umuti wica imbeba awushyira mu nkono, umugore amubonye yahise atabaza; umugabo afata ya kawunga ajya kuyimena ariko isashe yarimo uwo muti ndetse n’umwuko yakoresheje birafatwa byoherezwa gupimishwa muri Rwanda Forensic Institute (RFI).”
Mu ibazwa rye, uregwa ntiyemera icyaha akurikiranyweho; avuga ko ari ivu yashyize mu biryo kugira ngo umugore nawe ntaze kubirya.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 110: Kuroga
Umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.
RADIOTV10