• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’uregwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we yibyariye akanamutera inda

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo Mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, ukurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa akamutera inda nyuma yuko umugore we ashatse undi mugabo, yemera icyaha akanavuga uko yabikoze.

Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, dosiye y’ikirego cye yamaze gushyikirizwa Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko icyaha kiregwa uyu mugabo cyabaye muri Kamena umwaka ushize, kikabera mu Mudugudu w’Umunini mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana.

Ubushinjacyaha bugira buti “Kubera ko nyina w’uyu mwana yari yarashatse undi mugabo, uregwa yasambanyije uyu mwana inshuro nyinshi bigera n’aho amutera inda kuko ari we babanaga mu nzu. Inda yamuteye yaje kuvamo.”

Ubushinjacyaha bwamaze kugeza ikirego cyabwo mu Rukiko, bukomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho kandi agasobanuro uko yagikoze.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda

Next Post

P.Kagame yakosoye imvugo itagoroye ya Ramaphosa kuri RDF anamuha ubutumwa niba Igihugu cye cyifuza guhangana

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
P.Kagame yakosoye imvugo itagoroye ya Ramaphosa kuri RDF anamuha ubutumwa niba Igihugu cye cyifuza guhangana

P.Kagame yakosoye imvugo itagoroye ya Ramaphosa kuri RDF anamuha ubutumwa niba Igihugu cye cyifuza guhangana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.