Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisubizo by’ibyo wakwibaza ku bigiye gukurikiraho nyuma yuko M23 ifashe Goma n’urugendo rwayibagejeje

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma ubu amahoro akaba ahinda, bamwe baribaza ikigiye gukurikiraho. Twagiranye ikiganiro kihariye n’Umuvugizi w’uyu mutwe, atubwira byinshi ku rugamba rwabagejeje muri uyu Murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru, ndetse n’icyo bagiye guhita bakora.

Mu rukerero rwo ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, inkuru yari igezweho muri Afurika no ku Isi hose, ni iy’uko umutwe wa M23 wari umaze gutangaza ko wamaze kubohoza umujyi wa Goma, nyuma y’iminsi ibiri y’urugamba rw’amahina.

Nubwo uyu mutwe wari watangaje ko wabohoje uyu mujyi, ariko urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana kugeza hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri, aho abarwanyi ba M23 batsinsuraraga burundu umwanzi wabo, no kumuhiga bukware.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Oscar Balinda; mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko iyi ntsinzi babonye kimwe n’izindi bagiye babona, ntahandi zishingiye atari ku mpamvu uyu mutwe urwanira, kuko uharanira icyiza no kurandura akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.

Avuga ko hari Abanyekongo bavukijwe uburenganzira bwo kuba mu Gihugu cyabo bazira ururimi rw’Ikinyarwanda bavuga, kandi ko ibi bidakwiye.

Ati “Ni gakondo yacu, nta muntu n’umwe wakwiha uburenganzira bwo kudukura kuri gakondo yacu. Ubu rero twagarutse turi iwacu, abaturage baratwishimiye cyane, mwabonye uko twaramukanyaga na bariya bantu, bose turaziranye, bati ‘karibu karibu, ikaze turishimye kubona muje’.”

Avuga kandi ko ari na ko byari bimeze mu nzira banyuragamo ubwo bari muri uru rugamba rwo kuza kubohoza Goma. Ati “Mu nzira aho twazaga baraduhagarikaga, bati ‘nimureke tubaramutse twari tubakumbuye’, tugaharagara tugasaba na bo.”

Balinda avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane baramukiye mu bikorwa byo gusubiza ibikorwa ku murongo kuko hari ibikorwa remezo byangiritse muri uyu Mujyi wa Goma.

Ati “Ubu turi kugira ngo tugarure ubuzima, tugarure amazi n’amashanyarazi, turagira ngo itangazamakuru ryose rikore, abaturage tubahumurize, basubire mu mirimo yabo, amashuri atangire, ibitaro bikore, abacuruza bacuruze, abajya guhinga bahinge, aborozi borore…”

Oscar Balinda avuga ko kandi bahita banashyiraho abayobozi b’inzego muri uyu Mujyi wa Goma nk’uko bagiye babikora mu bindi bice byose biri mu maboko y’uyu mutwe.

Ati “Abaturage baba bakeneye kubegereza inzego z’ubuyobozi, nk’ayo mashuri ntabwo yakora hatariho inzego z’ubuyobozi, ibyo bitaro ntibyakora bidafite inzego z’ubuyobozi, abaturage ku bwabo, abashakana, abagira bate, bakeneye inzego z’ibanze zo kubayobora kugira ngo bamenye amabwiriza n’imigambi ya AFC/M23.”

Baraguma i Goma cyangwa barakomeza?

Umuvugizi wa M23, Oscar Balinda avuga kandi ko nkuko uyu mutwe wakomeje kwitwara, utajya upfa kugaba ibitero ku buryo aka kanya bavuga ko bagiye gukurikizaho agace aka n’aka, ariko ko igihe cyose umwanzi abasumbirije n’ubundi bazitabara kandi bakajya kumurandurira aho azaba ari hose mu gihe yaba akomeje kubangamira abaturage.

Ati “Aho umwanzi azahohotera abaturage, tuzajya gutabara umuturage, kuko umuturage ni we twahagurukiye kugira ngo dutabare, ni we turwanirira, tuzagenda tumutabare, izo ntwaro zose tuzicecekeshe nk’uko twazicecekesheje muri uyu Mujyi.”

Oscar Balinda avuga kandi ko amaboko y’ibiganiro kuri M23 agifunguye, ku buryo igihe cyose ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buzemera ko bugirana ibiganiro n’uyu mutwe, biteguye.

Umuvugizi wa M23 yavuze kandi ko hazanakurikiraho igikorwa cyo gucyura impunzi, byumwihariko muri uyu Mujyi wa Goma, hakaba hari gukorwa igikorwa cyo kubanza gukura ibisasu biri mu bice binyuranye, kugira ngo bitazahungabanya abazaba bagarutse mu byabo.

Yavuze ko no mu bice bimaze igihe byarabohowe, zimwe mu mpunzi zari zari zabivuyemo, zagiye zitahuka, ubu bakaba baganje mu byabo banakora ibikorwa bibateza imbere.

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Next Post

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.