Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rw’Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragara mu isura nshya aho yahagaritse ibitaramo by’umuzika no kubyina (Night Clubs, Live Bands na Karaoke) naho abakozi ba Leta basubizwa gukorera mu rugo uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi.
Izi ngamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yayobowe na Perezida Paul Kagame.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo ko abagenzi bose baturutse hanze y’Igihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’iminsi itatu.
Ingingo ya kane y’ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ivuga ko ibitaramo by’umuziki no kubyina [Night Clubs, Live bands, Karaoke] byahagaritswe naho konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB.
Izi ngamba zitangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza, bivuga kandi ko “Abakozi ba Leta bazakorera mu rugo, uretse abakora akazi kabasaba guhura n’abasaba serivisi, ariko ntibarenge 30% by’abakozi bose.”
Naho ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi batarenze 50 by’abakozi bose kandi na bo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Imihango y’ubukwe nko gusaba, gukwa n’ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero, yakunze kwibandwaho kuva hatangira gushyirwaho amabwiriza yo kwirinda COVID-19, izakomeza ariko ikitabirwa n’abatarenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateraniye na none umubare wabo nturenge 100.
RADIOTV10