Monday, October 19, 2026
RW|EN
SIPORO

Ibitaramenyekanye ku makimbirane avugwa hagati y’umutoza wa Rayon Haringingo na rutahizamu wayo Ellie Tatou

Ibitaramenyekanye ku makimbirane avugwa hagati y’umutoza wa Rayon Haringingo na rutahizamu wayo Ellie Tatou

Amakimbirane bivugwa ko ari hagati y’umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, n’umukinnyi Iradukunda Ellie Tatou, ngo yatangiye kuva uyu mukinnyi yagera muri iyi kipe, akomeza gukura bitewe n’ibibazo bitandukanye byagiye bivuka hagati y’impande zombi.

Amakuru avuga ko ikibazo cyatangiye igihe Iradukunda Ellie Tatou yageraga muri Rayon Sports, ikipe bivugwa ko yazanywemo n’abayobozi cyangwa abandi bantu batari umutoza Haringingo Francis Christian, Tatou ataramara iminsi ibiri muri Rayon Sports, havutse ikibazo kijyanye n’uburyo yajyaga mu myitozo. Umutoza Haringingo ngo yasabye ko uyu mukinnyi yajya aza mu myitozo nk’abandi bakinnyi, aho gukomeza gukoresha imodoka bwite mugihe abandi bakinnyi bazaga mu myitozo mu modoka rusange.

Abari hafi y’uyu mukinnyi ngo basobanuye ko atuye kure y’aho imyitozo ibera, ku buryo gukoresha imodoka rusange byari bigoye ko baza kumufata kandi koko ntana rimwe bigeze baza ku mufata , niko gukoresha uburyo bw’imodoka bwite.

Nyuma y’igihe, Haringingo yaje kuvuga ko Iradukunda yasubiye inyuma mu rwego rw’imyitozo ngororamubiri. Icyakora, amakuru aturuka ku ruhande rw’uyu mukinnyi avuga ko hakozwe igenzura hakoreshejwe GPS ye, hagaragazwa ko yakoraga ibirometero nibura umunani mu myitozo, umubare bivugwa ko umutoza yemeye ko uri ku rwego rwifuzwa,Nubwo icyo kibazo cyasaga n’icyagabanyutse, kutumvikana hagati y’impande zombi ngo kwarakomeje.

Amakuru avuga ko mbere y’umukino wa Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé, mu irushanwa rya CAF Confederation Cup, Haringingo yaba yaragiranye ikibazo n’abakinnyi bamwe b’Abanyarwanda bivugwa ko atari we wagize uruhare mu kubazana muri Rayon Sports bivugwa ko yababwiye amagambo akomeye mu ruhame. Mu magambo bivugwa ko yabwiye Iradukunda Tatou, yagize ati: “Wowe wigize umukinnyi wa danger ngo ni uko uza n’imodoka wumva uturenze twese?”

Ku mukinnyi witwa Mubarak, bivugwa ko yagize uruhare ngo aze muri Rayon Sport yamubwiye ati: “Wowe nakwibeshyeho pe!”
Nyuma yo kugaruka i Kigali, amakuru avuga ko mu rwambariro rwa Rayon Sports hatangiye kugaragara ibice bitandukanye hagati y’abakinnyi bazanywe ku ruhare rwa Haringingo n’abandi bivugwa ko yazanywe atabigizemo uruhare.
Ibi kandi ngo byatumye abakinnyi n’umutoza batagirana ibiganiro bihagije mbere y’imikino imwe n’imwe. Nshimiyimana Emmanuel Kabange kapiteni wa Rayon Sports nawe ngo bivugwa ko yari yababajwe n’uko abakinnyi b’Abanyarwanda bafashwe muri Cameroon.

Ibibazo byari bimaze igihe bivugwa hagati ya Haringingo byaje gukura ndetse no kugaragara ku mukino wa Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé wabereye i Kigali , Tatou ubwo yasimbuzwaga ntiyishimire icyemezo cy’umutoza.

Mu myitozo yakurikiye uwo mukino, Iradukunda yasabye imbabazi umutoza n’abandi bakinnyi mu ruhame, agaragaza ko yababajwe n’amahirwe yari yahushije, mu magambo ye, yagize ati: “Mumbabarire natumye dukinira ku gitutu kubera ibitego narase, Naho ku bijyanye no gusohoka mu kibuga, ntabwo nanze gusohoka; numvaga uwampa andi mahirwe nakosora amakosa nari nakoze. Umutoza yari amaze kumbwira ngo nshyiremo imbaraga, birakunda, ariko mbona bahise bansimbuza, birambabaza.”

Haringingo na we bivugwa ko yamuhaye imbabazi, amusubiza ati: “Sawa, iyo ibyo bibaye biba byabaye.” nubwo habayeho gusaba imbabazi no kuzihabwa, amakuru avuga ko kutumvikana hagati y’umutoza n’abakinnyi bamwe kutahise kurangira.

Bivugwa ko kutumvikana hagati ya Haringingo n’abakinnyi bamwe b’Abanyarwanda kwongeye kugaragara ku mukino wa Sunrise FC, ubwo umutoza yavuganaga na Muhoza Daniel na Iradukunda Ellie Tatou , amakuru avuga ko yababwiye ko itangazamakuru ribashuka, nyuma yo kuvugwa mu nkuru zitandukanye, abaza niba bumva barabaye abakinnyi bibtangaza.

Ikibazo cyarushijeho gukomera nyuma y’uko umuyobozi wa tekiniki muri Rayon Sports bivugwa ko yambuwe ijambo mu byemezo by’ikipe, mbere y’umukino Rayon Sports yari ifitanye na Associação Black Bulls yo muri Mozambique, mu gihe hari hasigaye iminsi itandatu ngo ukinwe, amakuru avuga ko abakinnyi benshi bakuwe mu myitozo rusange, ibyo byabaye ibanga kugira ngo bitagira ingaruka ku myitwarire y’abakinnyi no ku myiteguro y’umukino ukomeye wari utegerejwe.

Iradukunda Ellie Tatou na we yari mu bakinnyi bivugwa ko bamaze iminsi bakora imyitozo batari kumwe n’abandi, ibintu byaje gutuma atagaragara mu bakinnyi Rayon Sports yakoresheje mu mukino ubanza na Black Bulls , Rayon Sports yaje gutsindwa uwo mukino ibitego 2-0, ihabwa akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique ku wa 24 Ukwakira 2026.

Umutoza Haringingo
Rutahizamu Elie Tatou

Aime Augustin
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + thirteen =