Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibitekerezo byihariye ku Muganura by’Abanyakigali bavuga ko usanze kurya kabiri byaribagiranye

radiotv10by radiotv10
03/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibitekerezo byihariye ku Muganura by’Abanyakigali bavuga ko usanze kurya kabiri byaribagiranye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuba batumira abaturanyi ngo baganuzanye, ku munsi w’Umuganura, byaba ari ukwigerezayo, kuko ubuzima buhenze. Umwe ati “ubwo nagura ikilo kimwe cy’ubugari ngahuruza baturanyi ngo nimuze dusangire?”

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, mu Rwanda hizihizwa umunsi ufite igisobanuro gikomeye mu muco, w’Umuganura.

Mu kwizihiza uyu munsi, ubuyobozi bukunze kugira inama Abanyarwanda gutumirana no kuganuzanya, ku buryo abafite uko bifite basangira n’abatarabonye umusaruro uhagije.

Gusa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko uyu munsi usanze imibereho yarabaye ingume kubera ibiciro ku masoko byatumbagiye, ku buryo ababasha kurya kabiri ku munsi ari mbarwa.

Bimenyimana Alfred Augustin avuga ko bigoye kuba umuntu yatumira abaturanyi ngo basangire Umuganura, kuko no guhaza urugo na byo ari ihurizo rikomeye.

Ati “Ndajya kugura ikilo kimwe cy’ubugari ngihururize abantu n’abaturanyi ngo nimuze dusangire? Baravuga ngo ahatari umwaga uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu; ariko burya ubusa ntibuhumura.”

Uyu muturage avuga ko imibereho ihenze, yagiye inazambya urukundo mu bantu, ku buryo n’ubusabane bwo gusangira butagikunze kubaho.

Ati “Kuri iki gihe hari n’abantu bajya kurya bagakinga, cyangwa bakarya mu byiciro. None se ingo zirya gatatu ni zingahe? Ntabwo ari nyinshi. Rimwe na rimwe hari ubwo abantu bahitamo kunywa n’igikoma kugira ngo abana basinzire neza. Ntabwo wajya guhamagara umuturanyi ngo ngwino turye umunsi umwe mu mwaka kandi udasanzwe umuhamagara.”

Hakuzimana Jean Baptiste usanzwe ari umwarimu mu ishuri ryigenga, avuga ko nubwo akorera umushahara, ariko na we adafite ubushobozi bwo kuba yatumira umuturanyi ngo basangire Umuganura.

Ati “Nkurikije ubushobozi bw’iki gihe biragoye ko wateranya abantu barenze batanu ukagira icyo ubamarira muri iki gihe.”

Ndayambaje Marcel we avuga ko abaturage bakwiye kuganuzwa n’ubuyobozi, ariko ibyo kuganuzanya hagati y’abaturage byo bigoye.

Ati “Wenda ari ubuyobozi bwabiteguye, bakadutegurira ahantu hamwe twasabanira; icyo gihe tuzitabira ntakibazo. Yego tuzateranira ku Kagari.”

Aba baturage bavuga ko ikiguzi cy’imibereho kirushaho kuryamira umuco, bakavuga ko Leta igomba kubafasha muri gahunda zo kongera umusaruro w’ibyiciro byose.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 10 =

Previous Post

Basketball: Ikipe y’u Rwanda yahaye Abanyarwanda Umuganura ikora ibyifuzwaga na bose

Next Post

Menya icy’inyungu ku Baturarwanda bose kitaweho mu biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Related Posts

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

by radiotv10
28/11/2025
0

Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo...

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Uko byagenze ngo hakurweho icyaha cyaregwaga uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro

by radiotv10
28/11/2025
0

Rtd Major Rugamba Robert wemera ko yakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza,...

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya icy’inyungu ku Baturarwanda bose kitaweho mu biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Menya icy’inyungu ku Baturarwanda bose kitaweho mu biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.