Atete Kagorora wo mu Rwanda wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa yo kwandika ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko ibibazo byose abatuye Ibihugu bigize uyu Muryango, bishobora kubonerwa umuti binyuze mu bufatanye.
Ni ibihembo byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026 ubwo hasozwaga Inteko Rusange ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yaberaga muri Tanzania.
Atete yegukanye uyu mwanya wa mbere muri aya marushanwa yo kwandika kuri uyu muryango hagamijwe kuwumenyekanisha mu bakiri bato, yanditse ku gushyira hamwe kw’Ibihugu bigize EAC mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Uyu Munyarwandakazi ukiri muto, avuga ko uretse no ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, ubufatanye bw’Ibihugu bigize uyu Muryango, bukwiye kwaguka bukanagera mu bindi bikorwa.
Ati “Atari n’ihindagurika ry’ikirere gusa, ibibazo byose duhura na byo muri EAC, bishobora gukemurwa n’uko twese dufatanyije.”
Yifashishije igitekerezo cya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wanahawe inshingano zo kuyobora EAC, wavuze ko ubumwe bw’Ibihugu bigize uyu Muryango ari bwo pfundo rya byose, uyu mwana avuga ko na we ashyigikiye iki gitekerezo cya Museveni.
Ati “Igihe nandikana iyo essay yanjye nagerageje gusobanura uburyo ubumwe hagati y’Ibihugu byose biri muri EAC ari bwo bushobora gukemura iri hindagurika ry’ikirere.”
Mu gusoza iyi Nteko kandi hanasomwe imyanzuro yafatiwemo, irimo uwo gushima intambwe iri guterwa mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, unasaba impande ziri mu makimbirane guhagarika imirwano no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yagiye asinywa.
Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yari ahagarariwemo na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva kandi, Perezida William Ruto wa Kenya yahererekanyije ububasha na mugenzi we Yoweri Kaguta Mseveni wa Uganda ugiye kuyobora Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.





RADIOTV10









