Ibiteye amatsiko byo kwitega nyuma y’itangazwa ry’amakuru yari ategerejwe mu Gikombe cya Afurika 2023

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mezi atatu ari imbere, abakunzi ba ruhago muri Afurika bazinjira mu bihe bizira irungu, bakerecyeza amaso muri Côte d’Ivoire hazaba hari gukinirwa Igikombe cya Afurika. Nyuma y’uko hamenyekanye amatsinda, turebere hamwe ibyo umuntu yakwitega.

Tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda, yabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, bivuze ko buri Gihugu ubu kizi bigenzi byacyo bitatatu bizabanza guhura mu mikino yo mu matsinda.

Izindi Nkuru

Dusubije amaso inyuma, twareba urugendo rwa Cameroun na Senegal ifite igikombe giheruka, zahuriye mu itsinda rya 3, aho bari kumwe na Guinea na Gambia.

 

Ese Senegal yashobora kubabaza Cameroun yagiye iyiriza kenshi

Ibi Bihugu byombi bizongera guhura birwanira kuzamuka mu mikino yo gukuranwamo. Ni amakipe yombi akomeye ku Mugabane (Cameroun na Senegal) ariko by’umwihariko afitanye amateka adasanzwe.

Ni amakipe yombi yiyizi nk’amakipe akomeye cyane, dore ko n’amazina yayo abisobanura, Cameroun yitwa (indomitable Lions) mu gihe Senegal yo yitwa (Lions of Teranga).

Mu 1992 i Dakar muri Senegal, ikipe y’Igihugu ya Cameroun yasezereye Senegal muri 1/4 iyibuza amahirwe yo gukomeza muri 1/2.

Nyuma y’imyaka 10, mu 2002 muri Mali, Cameroun yasubiriye Senegal iyitsinda ku mukino wa nyuma iyitwara igikombe.

Umutoza utoza Senegal ubu Aliou Cissé yari umukinnyi icyo gihe ndetse yanahushije penaliti yari ingenzi cyane muri uyu mukino bituma Abanya-Senegal bose amarira bayatwara mu biganza.

Mu mwaka wa 2017 muri Gabon, Cameroun yongeye gusubira Senegal yongera kuyiriza ku mukino wa nyuma, iyitwara nanone igikombe cya Afurika, gusa Aliou Cissé utoza Senegal avuga ko habayeho kwihorera kwiza ubwo na bo begukana iki gikombe giheruka ndetse ikagitwarira i Yaoundé mu murwa mukuru wa Cameroun mu myaka 2 ishize.

Uko Aya makipe yagiye ahura kenshi byagiye birema uguhangana gukomeye hagati yayo ndetse kugeza ubu akaba ari namwe mu makipe macye ku Mugabane wa Afurika atozwa n’abahoze ari abakinnyi bayo bakomeye cyane. Ubwo ni Rigobert Song ku ruhande rwa Cameroun ndetse na Aliou Cissé ku ruhande rwa Senegal.

N’ubwo bisa nkaho bombi bafite amahirwe yo kuzamuka muri rino tsinda ariko ntibikuraho ko umukino uzabahuza uzaba Ari ishyiraniro.

 

Uko amatsinda ameze

  • Itsinda A: Côte d’Ivoire, Nigeria, Equatorial Guinea, Guinea Bissau
  • Itsinda B: Egypt, Ghana, Cape Verde, Mozambique
  • Itsinda C: Senegal, Cameroon, Guinea, Gambia
  • Itsinda D: Algeria, Burkina Faso, Mauritania, Angola,
  • Itsinda E: Tunisia, Mali, South Africa, Namibia,
  • Itsinda F: Morocco, DR Congo, Zambia, Tanzania.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru