Umunyarwanda w’imyaka 76 y’amavuko wiyemeje kubungabunga inyoni ziri gucika zizwi nka white storks, kuko azi ko ari zimwe mu rusobe rw’ibinyabuzima byiza, zigwa neza kandi zikaba zikunda abantu, zikanagira umuco nk’uw’ikiremwamuntu. Byinshi kuri izi nyoni…
Bizimana Laurent Ndatana usaba ubuyobozi gushyiraho ingamba zo kudatema ibiti kuko ari byo bituramo izi nyoni, yiyemeje kubungabunga ubuzima bwazo.
Ni urugendo yatangiye muri 2018, akorana n’inzego z’ubuyobozi, gusa ubu aravuga ko rwatangiye kuzamo icyizere kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangiye kumwegera ngo bakorane.
We anifuza ko ubukerarugendo bushingiye kuri izi nyonzi zizwi nka ‘white storks’ ziri mu bwoko bumwe n’imisambi na nyiramurobyi, butera imbere kuko izi nyoni zishimishije.
Aganira na The New Times, Ndatana yavuze ko izi nyoni “ari nziza. Zifite imwe mu mico ijya gusa n’iy’ikiremwamuntu. Ziratuje kandi zikanasabana.”
Izi nyoni zikunze kuba mu biti zigaragara ku muhanda w’ahazwi nko kuri Sulfo mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu Karere ka Bugesera.
Ndatana avuga ko izi nyonzi zatangiye kuba mu Rwanda mu myaka y’ 1400. Ati “Zamenyekanye mu Rwanda kuva mu 1465 ku ngoma y’Umwami Yuhi Gahima wazise izina ‘Amatanangabo’ ryaje no guhabwa ingabo zamurindaga.”
Zizwiho kandi kuba zikunze kwimuka zigakora urugendo rurerure mu gihe zibona ko aho zari ziri haje ibishyira ubuzima bwazo mu kaga.
Ndatana yagize ati “Ahayingayinga mu 1970 ubwo nazaga muri Kigali, zabaga ku Giticyinyoni, ariko nyuma zaje kuhava ubwo ibiti byaho byatemwaga kugira ngo hakorwe umuhanda. Kuva ubwo zaje kuba ku Muhima, ariko kubera n’ubundi ibikorwa byo kubaka imihanda, nanone zarimutse, ubu ziba kuri Sulfo.”
Avuga ko ahora areba uburyo izi nyoni zikunze kuba mu bice bikunze kuba bihuze, ntizige mu mashyamba. Ati “Nibaza impamvu. Ahari ni uko zikunda abantu. Icyo ngerageza gukora ubu ni ukugerageza gusigasira izi nyoni, nkazikoraho ubushakashatsi, ubundi nkazikorera ubuvugizi kugira ngo na zo zibone amahoro.”
U Rwanda ni kimwe mu Bihugu bishimirwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko Guverinoma ikaba iherutse gufungura ku mugaragaro icyanya cy’ubukerarugendo cy’Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko gitunganyijwe, kigaterwamo ibiti.
Umwaka ushinze Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye RADIOTV10 ko gutunganya iki gishanga byatumye ubwoko 250 bw’inyoni zari zarahunze, zigaruka, ubu zikaba ziri muri iki gishanga.
RADIOTV10