Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibiteye amatsiko ku nyoni zifite amateka byatumye Umunyarwanda yiyemeza kuzirengera

radiotv10by radiotv10
17/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibiteye amatsiko ku nyoni zifite amateka byatumye Umunyarwanda yiyemeza kuzirengera
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda w’imyaka 76 y’amavuko wiyemeje kubungabunga inyoni ziri gucika zizwi nka white storks, kuko azi ko ari zimwe mu rusobe rw’ibinyabuzima byiza, zigwa neza kandi zikaba zikunda abantu, zikanagira umuco nk’uw’ikiremwamuntu. Byinshi kuri izi nyoni…

Bizimana Laurent Ndatana usaba ubuyobozi gushyiraho ingamba zo kudatema ibiti kuko ari byo bituramo izi nyoni, yiyemeje kubungabunga ubuzima bwazo.

Ni urugendo yatangiye muri 2018, akorana n’inzego z’ubuyobozi, gusa ubu aravuga ko rwatangiye kuzamo icyizere kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangiye kumwegera ngo bakorane.

We anifuza ko ubukerarugendo bushingiye kuri izi nyonzi zizwi nka ‘white storks’ ziri mu bwoko bumwe n’imisambi na nyiramurobyi, butera imbere kuko izi nyoni zishimishije.

Aganira na The New Times, Ndatana yavuze ko izi nyoni “ari nziza. Zifite imwe mu mico ijya gusa n’iy’ikiremwamuntu. Ziratuje kandi zikanasabana.”

Izi nyoni zikunze kuba mu biti zigaragara ku muhanda w’ahazwi nko kuri Sulfo mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu Karere ka Bugesera.

Ndatana avuga ko izi nyonzi zatangiye kuba mu Rwanda mu myaka y’ 1400. Ati “Zamenyekanye mu Rwanda kuva mu 1465 ku ngoma y’Umwami Yuhi Gahima wazise izina ‘Amatanangabo’ ryaje no guhabwa ingabo zamurindaga.”

Zizwiho kandi kuba zikunze kwimuka zigakora urugendo rurerure mu gihe zibona ko aho zari ziri haje ibishyira ubuzima bwazo mu kaga.

Ndatana yagize ati “Ahayingayinga mu 1970 ubwo nazaga muri Kigali, zabaga ku Giticyinyoni, ariko nyuma zaje kuhava ubwo ibiti byaho byatemwaga kugira ngo hakorwe umuhanda. Kuva ubwo zaje kuba ku Muhima, ariko kubera n’ubundi ibikorwa byo kubaka imihanda, nanone zarimutse, ubu ziba kuri Sulfo.”

Avuga ko ahora areba uburyo izi nyoni zikunze kuba mu bice bikunze kuba bihuze, ntizige mu mashyamba. Ati “Nibaza impamvu. Ahari ni uko zikunda abantu. Icyo ngerageza gukora ubu ni ukugerageza gusigasira izi nyoni, nkazikoraho ubushakashatsi, ubundi nkazikorera ubuvugizi kugira ngo na zo zibone amahoro.”

U Rwanda ni kimwe mu Bihugu bishimirwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko Guverinoma ikaba iherutse gufungura ku mugaragaro icyanya cy’ubukerarugendo cy’Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko gitunganyijwe, kigaterwamo ibiti.

Umwaka ushinze Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yabwiye RADIOTV10 ko gutunganya iki gishanga byatumye ubwoko 250 bw’inyoni zari zarahunze, zigaruka, ubu zikaba ziri muri iki gishanga.

Ndatana n’umugore we bari kugaburira izi nyoni
Avuga ko zigira imico ijya gusa n’iy’Ikiremwamuntu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

Next Post

Tumenye ibirambuye bikekwa ku Banya-Uganda babiri bafungiye mu Rwanda n’uburyo bafashwe

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Tumenye ibirambuye bikekwa ku Banya-Uganda babiri bafungiye mu Rwanda n'uburyo bafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.