Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

radiotv10by radiotv10
23/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite, kandi babanye neza bakurikiza inama zafasha utaranduye, ndetse bafitanye abana babiri.

Ni urugo rwa Janvier Igabe na Josiane Tuyishimire babana mu Karere ka Gasabo, bafitanye abana babiri b’abakobwa. Igabe nta Virusi itera SIDA afite, mu gihe umugore we Tuyishimire abana na yo. Nubwo bimeze bityo, bubatse urugo rufite amahoro, bakura icyizere mu bumenyi n’ubufasha bw’inzego z’ubuzima.

Inkuru yabo yatangiye muri Mutarama 2020, ubwo Igabe yinjiraga muri salon yo kogosha umusatsi muri Kigali, akahabona umukobwa mwiza witwa Josiane Tuyishimire. Yagize amatsiko yo kumumenya no gutangira umubano na we. Ariko akigera mu kiganiro, Tuyishimire yahise amubwira ko abana na Virusi itera SIDA.

Igabe yagize ati: “Yahise ambwira uko ahagaze, bituma ngira ubwoba cyane. Ntabwo nari byinshi kuri Virusi itera SIDA kandi sinari narigeze menya umuntu ubana na yo. Ariko nari nzi neza ko nashakaga kumarana na we ubuzima bwanjye bwose. Nakunze ukuri kwe, n’uko yari umunyakuri, mwiza kandi ugira umutima mwiza.”

Nyuma y’igihe gito, bombi biyemeje gukomeza umubano wabo, nubwo bari bazi ko bakeneye ubumenyi bwihariye.

Nyuma yo gushyingirwa mu 2021, aba bashakanye bahisemo gushyira inkuru yabo kuri YouTube, bashyiraho na nimero za telefone zabo, bashaka inama zijyanye n’uko abashakanye bafite ibyiciro bitandukanye bya Virusi itera SIDA bashobora kubana batekanye.

Ibyo byatumye bamenyana n’ihuriro Rwanda Network of People Living with HIV (RRP+), ribahuza n’abaganga n’impuguke zikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima [Rwanda Biomedical Center (RBC)].

Ni ho Igabe yamenyeye PrEP – umuti unyobwa buri munsi n’abantu badafite Virusi itera SIDA, ukabafasha kwirinda kwandura. Yagize ati: “Ntabwo nari nzi neza igihe nzawunywera n’uko ukora neza, ariko kubera urukundo nari namaze gufata icyemezo cyo kubana nawe.”

Igabe na Josiane batangaje ko bamaze umwaka wose bakundana birinda imibonano mpuzabitsina, kubera kwitwararika no kwirinda ibyago.

Binyuze mu biganiro n’amahugurwa bahawe na RRP+ n’abaganga b’inzobere, bamenye neza ibyerekeye imiti igabanya ubukana bwa virusi (ARVs) no gupima ingano ya virusi mu maraso.

Bamenye kandi PrEP ndetse n’ihame rya U=U (Undetectable = Untransmittable), risobanura ko iyo umuntu ufite Virusi itera SIDA ayifata neza, virusi igera ku rwego ruto cyane aho iba itagishobora kwanduza undi.

Igabe yagize ati: “Icya mbere abaganga badushishikarije ni disipuline. Umugore wanjye agomba gufata imiti ye mu buryo buhoraho. Inshingano yanjye ni ukumushyigikira. Nanone bambwiye ko nanjye nshobora gufata PrEP nkikingira.”

Tuyishimire yasubiye ku miti neza kandi akajya apima ingano ya virusi buri gihe. Nyuma y’ukwezi kumwe, abaganga bamubwiye ko virusi iri ku rwego rudashobora kwanduza.

Yagize ati: “Umuganga yambwiye ko ndi muzima kandi ko twashobora gukora imibonano mpuzabitsina nta kwikingira, ndetse tunategura kubyara.”

Nyuma y’amezi umunani bashyingiranywe, batangiye gushaka umwana. Ubu bafite abakobwa babiri, umwe afite imyaka ine, undi afite imyaka ibiri, bombi bakaba badafite Virusi itera SIDA. Igabe ati: “Abana bacu ni bazima, umugore wanjye akomeje gufata imiti, nanjye mpimwa buri mezi atatu. Tubaho ubuzima busanzwe.”

Ubuzima bugoye bwa Tuyishimire n’ukuntu yabonye icyizere gishya

Ubuzima bwa Tuyishimire mbere yo guhura na Igabe bwari bukomeye cyane. Yandujwe Virusi itera SIDA ubwo yari afite imyaka irindwi, nyuma yo gusambanywa kenshi na se.

Yamenye ko ayifite ageze ku myaka 16, nyuma y’uko se arwaye agapimwa agasanga abana na yo. Icyo gihe yahise amujyana kwipimisha, na we basanga ayifite, ariko se amuhisha ukuri kugeza yujuje imyaka 16.

Nyuma yo kubimenya, yafashe icyemezo gikomeye cyo kuva mu rugo rwa se, ajya kubana n’inshuti. Yagize ati: “Nari narabuze icyizere n’intego yo kubaho. Natangiye gufata imiti mu 2014, ariko nayihagaritse mu 2018. Muri icyo gihe nari mu kwiheba cyane, nagerageje kwiyahura inshuro eshatu.”

Mu mwaka wa 2019, yabonye ubufasha mu muryango Ndineza Organization washinzwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire, umufasha gusubira ku miti no kwiyubaka mu mitekerereze. Ni bwo yahuye na Igabe mu 2020, bashyingirwa mu 2021.

Ubu, Igabe avuga ko umugore we yabonye impamvu yo kubaho. Ati: “Umuryango wacu ni wo umuha intego yo kubaho, kandi mpora mumwibutsa gukomeza imiti.”

Tuyishimire ati: “Umugabo wanjye ni we rufatiro rwanjye. Ni umuryango wanjye. Ababyeyi banjye baracyariho ariko ntibifuza kumenya ibiri mu buzima bwanjye. We ahora ampagaze iruhande.”

Nyuma yo gushyira inkuru yabo ahagaragara, bahuye n’ivangura n’ibibazo biva mu nshuti n’abavandimwe bamwe batumvaga uko Igabe yashaka umuntu ubana na Virusi itera SIDA. Ariko yagumye ku cyemezo cye cyo kurinda umugore we n’umuryango we.

Binyuze muri RRP+, bafasha abandi bashakanye bafite ibyiciro bitandukanye. Igabe ati: “Twafashije ‘Couples’ umunani gushyingirwa. Ubumenyi bugabanya ubwoba. Iyo umuntu afashe imiti neza akagera ku rwego rudashobora kwanduza, Virusi itera SIDA ntishobora kwanduza.”

Biteganyijwe ko Leta izatangiza urushinge rushya ‘lenacapavir’, rumara igihe kirekire mu kwirinda Virusi itera SIDA, mu mpera z’uyu mwaka. Igabe avuga ko ruzamufasha n’abandi bantu badafite virusi, bityo rukagabanya n’ivangura rijyanye no kunywa imiti buri munsi.

Inama z’impuguke ku bashakanye bafite ibyiciro bitandukanye

Dr Jean Claude Kwizera, impuguke mu kwita ku bantu bakuru babana na Virusi itera SIDA muri RBC, avuga ko intambwe ya mbere ari ugutangira no gukomeza gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi (ART) nta kudohoka.

Ati: “Gufata imiti neza bituma virusi igabanuka igakomeza kuba ku rwego rudashobora kwanduza. Ibi ni byo shingiro rya U=U.”

Yongeyeho ko gupima ingano ya virusi buri mwaka, kwipimisha kenshi, gukoresha agakingirizo igihe bikenewe, no gufata PrEP ku muntu utarandura ari ingenzi cyane.

Yasobanuye ko kuganira nk’abashakanye, gutegura neza iby’imyororokere no kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bifasha kubungabunga ubuzima bw’igihe kirekire.

Inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na Inyarwanda iyikesha The New Times

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − fourteen =

Previous Post

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Next Post

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.