Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiteye amatsiko wamenya kuri umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibiteye amatsiko wamenya kuri umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Jeanine Munyeshuli, ni umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, mu mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame muri iki cyumweru. Munyeshuli ni undi ukunda siporo winjiye muri Guverinoma, akaba ari n’umwarimu wa siporo izwi nka Yoga. Byinshi kuri we…

Muri Guverinoma y’u Rwanda, hasanzwe harimo bamwe mu bakunda siporo, nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze uherutse no gutsinda ikizamini cyatumye ahabwa umukandara wa Dani ya kabiri.

Mu mavugurura yakozwe na Perezida wa Repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda muri iki cyumweru, yinjijemo babiri bashya bayinjiyemo bwa mbere, ari bo Umutoni Sandrire wagizwe Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Tugaruke kuri Jeanine Munyeshuri winjiye muri Guverinoma, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ingamba (Chief Strategy Officer), muri Kaminuza yigisha iby’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity (UGHE).

Uyu mwanya yari yawugiyeho kuva mu kwezi k’Ukuboza 2021, akaba anafite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu, dore ko yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque.

Munyeshuli uzaba ashinzwe inshingano z’iyahoze ari Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, yashehwe muri aya mavugurura yakozwe muri iki cyumweru, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi.

Kuva muri 2010 yabaye umwe mu bagize Inama y’Umuryango uzwi nka AZAHAR Foundation, ugira uruhare mu komora abantu ibikomere by’amakimbirane n’imvururu, aho we yatangaga amasomo n’amahugurwa ya siporo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku mbaraga z’amarangamutima.

Muri uyu Muryango kandi, Munyeshuli yayoboraga intego zawo mu kuzanamo abagore n’urubyiruko.

Nk’uko biri mu butumwa bwe ku rubuga nkoranyambaga, akaba yari anashinzwe “kumvisha abayobozi mu nzego zo hejuru muri Politiki ndetse n’abagiraneza ngo batange umusanzu mu kugera ku ntego zacu. Nkaba narashinze ishami rya AZAHAR mu Rwanda.”

Kuva muri Mata 2018 kugeza muri 2022, Munyeshuli yari Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu kigo SouthBridge Group, gisanzwe ari ikigo gitanga serivisi z’imari.

Avuga ko muri iki kigo yateguye ndetse akanashyira mu bikorwa igenamigambi ndetse n’inzira zafashishije iki kigo kugera ku ntego zacyo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa LinkedIn, Munyeshuli yagize ati “Nakurikiranaga kandi nkanayobora ibikorwa by’itsinda ry’i Kigali, kugira ngo rigere ku ntego zaryo. Nagize uruhare mu mishinga yo ku rwego rw’Isi by’umwihariko nk’impuguke mu gushyiraho imirongo yo gushaka inkunga. Natanze umusanzu mu mishinga yashyikirijwe Guverinoma zitandukanye muri Afurika ijyanye na serivisi z’ubujyanama ndetse no gukarana n’abaterankunga.”

Munyeshuli uvuga ko yaje mu Rwanda muri 2018, yakoze kandi imirimo inyuranye mu Busuwisi ijyanye n’imari n’ubukungu, asanzwe yaranaminujemo, nko kuba kuva mu 1998 kugeza muri 2002 yarabaye umusesenguzi w’amakuru ajyanye n’imibare mu kigo cyitwa Unigestin cyo muri iki Gihugu.

Jeanine Munyeshuli asanzwe ari Umusiporutive
Yigisha Yoga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 10 =

Previous Post

Afurika imbere y’Umuryango w’ibikomerezwa wiyemeje guhangana na America yeruye igaragaza aho ihagaze

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje ‘fun’ iri mu rubyiruko ikwiye kwitonderwa

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje ‘fun’ iri mu rubyiruko ikwiye kwitonderwa

Perezida Kagame yagaragaje 'fun' iri mu rubyiruko ikwiye kwitonderwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.