Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ku cyateye impanuka y’imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagaragaye yagaramye mu muhanda

radiotv10by radiotv10
28/12/2023
in MU RWANDA
0
Ibivugwa ku cyateye impanuka y’imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagaragaye yagaramye mu muhanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka itwara indembe yari iturutse mu Karere ka Gatsibo yerecyeza ku Bitaro bya Kanombe, yakoreye impanuka mu Karere ka Gicumbi, bikekwa ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

Iyi mbangukiragutarabara yari ivuye ku Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, ijyanye umurwayi ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Iyi modoka itwara indembe yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba mu Murenge wa Nyamiyaga muri Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubwo iyi mbangukiragutarabara yakoraga impanuka yarimo abantu batatu barimo umushoferi, ndetse n’umurwayi n’uwari umuherekeje.

Avuga ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itatewe n’umuvuduko nk’uko hari ababiketse, ahubwo ko hakekwa uburangare bw’uwari uyitwaye.

Ati “Yagize uburangare ananirwa gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye.”

Yavuze kandi ko mu bari muri iyi mbangukiragutabara, nta n’umwe wahasize ubuzima, ndetse ko nta n’uwagiriye ikibazo muri iyi mpanuka, ku buryo hahise hanoherezwa indi mbangukiragutabara ikomezanya uyu murwayi ndetse n’umurwaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

DRCongo: Uhanganye na Tshisekedi yagaragaje uburakari yatewe n’ibyakorewe umushyigikiye

Next Post

Liberia: Guhurura kw’abari bagiye kuvoma Lisansi y’ikamyo yakoze impanuka kwakurikiwe n’amarira

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

IZIHERUKA

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho
AMAHANGA

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

23/01/2026
Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

ADVERTISEMENT
Next Post
Liberia: Guhurura kw’abari bagiye kuvoma Lisansi y’ikamyo yakoze impanuka kwakurikiwe n’amarira

Liberia: Guhurura kw’abari bagiye kuvoma Lisansi y’ikamyo yakoze impanuka kwakurikiwe n’amarira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.