Ibivugwa ku cyateye impanuka y’imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagaragaye yagaramye mu muhanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka itwara indembe yari iturutse mu Karere ka Gatsibo yerecyeza ku Bitaro bya Kanombe, yakoreye impanuka mu Karere ka Gicumbi, bikekwa ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

Iyi mbangukiragutarabara yari ivuye ku Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, ijyanye umurwayi ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Iyi modoka itwara indembe yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba mu Murenge wa Nyamiyaga muri Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko ubwo iyi mbangukiragutarabara yakoraga impanuka yarimo abantu batatu barimo umushoferi, ndetse n’umurwayi n’uwari umuherekeje.

Avuga ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itatewe n’umuvuduko nk’uko hari ababiketse, ahubwo ko hakekwa uburangare bw’uwari uyitwaye.

Ati “Yagize uburangare ananirwa gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye.”

Yavuze kandi ko mu bari muri iyi mbangukiragutabara, nta n’umwe wahasize ubuzima, ndetse ko nta n’uwagiriye ikibazo muri iyi mpanuka, ku buryo hahise hanoherezwa indi mbangukiragutabara ikomezanya uyu murwayi ndetse n’umurwaza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru